Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igihugu cya Luxembourg byateguwe na Ambasade ya Luxembourg mu Rwanda.
Ibi birori byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 23 Kamena 2025, witabiriwe n’Ambasaderi wa Luxembourg mu Rwanda n’abandi bayobozi batandukanye.
Mu ijambo rya Minisitiri Nduhungirehe yashimye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Luxembourg, agaragaza ushingiye ku mahame ahuriweho n’impande zombi yo guteza imbere iterambere rirambye, rirangwa n’uburinganire, ridaheza kandi rishingiye ku bufatanye bwuzuye.
Umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Luxembourg watangiye ku mugaragaro mu mwaka wa 2009. Kuva ubwo, ibihugu byombi byagiye byagura ubufatanye bushingiye cyane cyane ku bikorwa by’iterambere.
Luxembourg ifite ikigo cya LuxDev, kimaze igihe gikora ibikorwa binyuranye mu Rwanda, harimo gahunda zo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, kongera ireme ry’ubuvuzi, no gushyigikira imiyoborere myiza.
Imikoranire hagati y’impande zombi ijyanye n’icyerekezo cy’igihugu cy’u Rwanda cya 2050 ndetse n’ubushake bwa Luxembourg bwo kuba umufatanyabikorwa uhamye mu iterambere mpuzamahanga.
Mu 2022, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano mashya y’ubutwererane bw’imyaka myinshi, agaragaramo inkunga mu nzego z’ikoranabuhanga, ingufu zisubira, n’uburinganire.
Luxembourg kandi ni kimwe mu bihugu bike ku isi bishyira mu bikorwa intego ya LONI yo gutanga 0.7% by’umusaruro mbumbe (GNI) mu nkunga y’iterambere, ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere.
Ibirori byabaye mu rwego rwo gukomeza gushimangira umubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu guteza imbere inyungu rusange z’abaturage.











