sangiza abandi

Minisitiri Bizimana agaragara ko ingengabitekerezo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside ariyo iri gukoreshwa muri RDC

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean-Damascene Bizimana yagaragarije urubyiruko ko ingengabitekerezo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariyo iri gukoreshwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa gatanu, tariki ya 7 Gashyantare, mu biganiro byabereye mu karere ka Nyagatare, byiswe ‘Rubyiruko menya amateka yawe’, byahurije hamwe urubyiruko rusaga 1000, rwo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Rwamagana na Kirehe.

Iyi ni gahunda igamije gufasha urubyiruko gusobanukirwa n’amateka y’igihugu by’umwihariko ayaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no hambere yaho, no kurutoza Indangagaciro na Kirazira by’umuco Nyarwanda.

Uru rubyiruko kandi rwigishijwe kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n’aho yaturuka hose ndetse no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Minisiti wa MINUBUMWE, Jean-Damascene Bizimana yagejeje kuri uru rubyiruko ikiganiro kigaruka ku bumwe bw’Abanyarwanda mu mateka y’igihugu, uko ubwo bumwe bwaje gusenyuka, hakazamo icengezamatwara ry’urwango mu Banyarwanda, ibi byagejeje kw’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uburyo hari abakiyipfobya bakanayihakana.

Minisitiri Bizimana yagarutse kuri Politiki mbi ya Leta yivangura mu mashuri no mu kazi yari yarashyizweho na Perezida Habyarimana Juvenal mu ubwo yajyaga ku butegetsi mu 1973, agaragaza ko iyi ari ikimenyetso cy’uko Leta itari ifitiye urukundo abaturage, ati” Iyo Leta yakwimye amahirwe yo kujya mu ishuri, ntacyo uba uri cyo kuri yo.”

Yakomeje kandi agaragaza ko ingengabitekerezo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, isa neza niri gukoreshwa uyu munsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati” Ingengabitekerezo yakoreshejwe mu kwanga Abatutsi mu Rwanda mu myaka ya za 1950, ni nayo ngengabitekerezo igikoreshwa ubu ngubu muri RDC no mu karere.”

Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba Prudance Rubingisa yasabye urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro gushishikarira kumenya amateka y’igihugu ndetse no kwigisha abandi batahageze, kugirango urubyiruko rukomeze kuba umusemburo w’impinduka nziza ziganisha ku iterambere.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]