Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana,mu kiganiro cy’amateka yahaye abitabiriye ihuriro ngarukamwaka ry’urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’,yagagaraje ko amahanga yari azi itegurwa rya Jenoside ariko ntatabare.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, ishyirwa mu bikorwa kandi Isi yose yari ibizi ko uwo mugambi uri gutegurwa ariko amahanga akarebera, kugeza ubwo Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu minsi 100 gusa.
Ati “Inzego mpuzamahanga zose zari zifite mu nshingano gukurikirana ibirebana na Jenoside zarabimenye ko Jenoside iri gutegurwa mu Rwanda ariko haburaho igikorwa cyo gukumira.”
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, irangiye Umuryango w’Abibumbye washyizeho uburyo bwo gusuzuma ayo makosa, habanza gushyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, aho rwemeje ko habayeho icyaha cy’ubwumvikane mu gucura umugambi wa Jenoside, hagamijwe gutsemba abatutsi bo mu Rwanda.
Ni ikiganiro yatanze kigamije gufasha urubyiruko kumenya aho u Rwanda rwavuye habi bitewe n’aho rwari ruri, aho rugeze ndetse n’inshingano abakiri bato bafite mu kubaka Igihugu.








