sangiza abandi

Minisitiri Dr. Arakwiye asanga hakenewe ubufatanye mu kurwanya ingaruka ziterwa n’ikoreshwa rya Pulasitiki

sangiza abandi

 Minisitiri w’Ibidukikije w’u Rwanda, Dr. Arakwiye, yagaragaje ko hakenewe ubufatanye mu guhangana n’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere n’ikoreshwa rya pulasitiki.

Ibi yabigarutseho ubwo yitabiraga inama yateguwe n’Umuryango Global Plastic Action Partnership (GPAP).

Muri iyi nama,  abayitabiriye bunguranye  ibitekerezo ku ngamba zo kugabanya ingaruka zituruka ku ikoreshwa ry’ibikoresho bya pulasitiki no gufata ingamba zihamye .

Mu ijambo rye, Minisitiri Dr. Arakwiye yashimangiye ko guhangana n’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere n’icuruzwa rya pulasitiki bisaba ubuyobozi bufite icyerekezo ndetse na politiki zihamye.

 Ati “Ubuyobozi bufite icyerekezo n’amategeko ahamye bishobora guhindura imyitwarire. Ariko amategeko ntabwo ahagije; dukeneye udushya,n’ubufatanye n’abaturage.” .

Minisitiri Dr. Arakwiye yakomeje avuga ko guhuriza hamwe ubufatanye mu by’imari hagamijwe kugabanya imyuka ihuma ikirere bitanga igisubizo mu gihe kirambye.

U Rwanda rusanzwe rugaragazwa nk’igihugu gifite politiki zihamye zo kurengera ibidukikije, harimo no kuba rwarabaye urwa mbere muri Afurika mu gufata icyemezo cyo guhagarika burundu ikoreshwa ry’amashashi n’ibindi bikoresho bya pulasitike.

 Ibi byatumye igihugu kiba icyitegererezo mu guharanira iterambere ridahembera imyanda n’ihumana ry’ibidukikije.

Photos:

[fluentform id="3"]