Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean-Damascène Bizimana, yavuze ko mu Midugudu hakwiye kujya hatangirwa ibiganiro ku mateka y’Igihugu ,ubumwe n’Ubudaheranwa ariko bigamije guhindura imyumvire y’urubyiruko rushukishwa amafaranga n’abavuga nabi bakanarwanya leta y’u Rwanda.
Ibi yabigarutseho mu Kiganiro na Televiziyo Mama Urwagasabo, cyagarutse ku ruhare rwa buri wese mu gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean-Damascène Bizimana yavuze ko kugeza ubu hari intambwe imaze gutera mu bumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi .
Dr. Jean-Damascène Bizimana yavuze ko nubwo intambwe igenda iterwa ariko hakwiye ibiganiro mu midugudu bivuga ukuri ku mateka yaranze igihugu kandi bigafasha guhindura imyumvire y’abantu batandukanye barimo n’urubyiruko rukunze gushukwa n’abarwanya leta y’u Rwanda.
Ati “Ni Ukwibutsa abantu ngo mu Midugudu ni duhura tuganire ku buzima fatizo bw’aho hantu. Tuganire ku byiza , ibitudindiza, tuganire ku myumvire. Kuko iyo udafite imyumvire myiza urayoba. Ariko imyumvire kenshi iba ishingiye ku bibazo by’amateka n’ibikomere byayo.”
Yakomeje agira ati “ Hari abantu bari mu mahanga barwanya leta y’u Rwanda bafite imiryango hano, b’ibigarasha, interahamwe badashaka kubireka, bafata udufaranga bakatwoherereza abantu ,urubyiruko, bakabayobya, babayishyiramo ibitekerezo byabo. Ibyo rero biganiriwe ku Midugudu ,inteko z’abaturage, byafasha rwose. Ubumwe bwubakirwa ku kuri hanyuma urugendo rugakomeza.”
Dr. Jean-Damascène Bizimana yavuze ko Politiki y’u Rwanda ishyira umuturage ku isonga hadakurikijwe amoko kandi ko ari yo yafashije kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside iraturuka muri Politiki mbi bigishijwe. Uburyo bwa mbere bwo gukemura ibi bibazo na bwo ni gukoresha politiki .Ni ugushyiraho politiki yubaka ubunyarwanda. Atari politiki ishyira imbere irondabwoko .”
Yakomeje ati “Ubu gushyiraho amategeko y’imibereho myiza. Duhere ku itegeko nshinga. Ubu umwana wese abona uburyo bwo kujya kwiga.Iyo habonetse akazi , abantu barapiganwa, hakaba n’inzego zisuzuma ko bikora neza. Politiki yo gushyiraho imiyoberere myiza, ifasha buri wese kwibona mu gihugu cya buri wese. “
Uwizeye Jean de Dieu ushinzwe ubukangurambaga bw’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Muryango Association Modeste et Innocent (AMI), yavuze ko kugeza uyu munsi umunyarwanda nta hantu ahezwa bigaragaza intambwe igenda iterwa mu bumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Ati “Uyu munsi iwacu ni Huye, nkorera i Nyabihugu, Karongi, nta na rimwe ndacyenera umuntu umbwira ngo nsobanurira [ururimi uvuze]. Iyo ngiye gusaba abageni ururimi ni rumwe, gahunda ni zimwe ijana ku ijana. Niba uyu munsi utatureba ngo uvuge ngo uyu ni umuhutu uyu ni umututsi, ibyo nibyo ubwira umwana akabyumva. Ntabwo ari ubworohererane ahubwo turi ubwoko bumwe bwitwa Ubunyarwanda.
Ni uko dufasha abantu gukira kandi tugafasha abantu mu mateka nyayo y’ukuri.”
Ukwezi k’Ukwakira buri mwaka kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Ubushakashatsi bugaragaza ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda cyagiye kizamuka, aho muri 2010 cyari kuri 82.3%, muri 2015 kigera kuri 92.5%, naho muri 2020 tugera kuri 94.7%.
Ubushakashatsi bwakozwe na MINUBUMWE muri 2023 bugaragaraza kandi ko Abanyarwanda bageze ku gipimo gishimishije cy’ubudarehanwa aho ubudaheranwa ku muntu ku giti cye bugeze kuri 75% mu gihe ku rwego rw’inzego buri ku kigero cya 92%.








