Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr.Ugirashebuja Emmanuel, yasabye abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kurangwa no gukorera mu mucyo ndetse n’ubunyangamugayo.
Ni Ubutumwa yatanze kuwa 14 Kanama 2025, mu nama yahuje abayobozi bakuru ba RIB n’abahagarariye abandi bagenzacyaha bo mu gihugu hose .
Muri iyi nama, baganiriye ku byagezweho, imbogamizi bahura nazo no gufata ingamba nshya kugira ngo barusheho kuzuza neza inshingano z’urwego.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Umuturage ku isonga: Gukora kinyamwuga dutanga ubutabera bunoze.”
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko hari bamwe mu bagenzacyaha batatira inshingano bahawe kandi ntibatange servisi uko bikwiye, abasaba kurangwa n’ubunyangamugayo.
Ati “Turabibona iyo turi mu nama nkuru y’Ubugenzacyaha, hari abazanwa bagiye mu businzi bukabije, abariye ruswa, n’ibindi byaha bitagendanye n’ibyo musabwa muri uyu mwuga wanyu w’ubugenzacyaha , ariko ni bacye.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry, avuga ko bari gufata ingamba zigamije kurushaho gutanga serivisi nziza.
Ati “Ingamba ni gukomeza kureba aho kitaragenze neza ,icyabiteye kitabwaho,kigasubizwa.”
Ubushakashatsi bw’Urwego Rushinzwe Imiyoborere, bwo mu mwaka wa 2023-2024, ku mitangire ya Serivisi, RGS, bwagaragaje ko abaturage bishimira imitangire ya serivisi ku kigero cya 76,5%. Ubu bushakashatsi kandi bwerekana ko RIB ifite amanota 88,51%.









