sangiza abandi

Minisitiri Habimana yavuze ko abayobozi badatanga serivisi nziza bagomba kubibazwa

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze mu Turere no mu Mujyi wa Kigali ko inshingano yabo ya mbere ari ugukorera abaturage no kubashyira imbere, ashimangira ko abakozi n’abayobozi badatanga serivisi nziza bagomba kubibazwa.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, mu Nama Nyunguranabitekerezo ku mikorere n’imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze yateguwe n’ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), yahujwe n’inama ku “Guhuza imibare n’imibereho y’abaturage n’ifatwa ry’ibyemezo hagamijwe gutanga serivisi nziza”.

Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 300 barimo ba Guverineri b’intara, abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’Umujyi wa Kigali n’Uturere kugeza ku Midugudu, inzego za Leta zitandukanye n’abafatanyabikorwa.

Minisitiri Habimana yasabye abayobozi kurushaho kwifashisha amakuru n’imibare bafite mu igenamigambi no mu ifatwa ry’ibyemezo, kugira ngo serivisi batanga zirusheho kugera ku baturage neza kandi zitange umusaruro ugaragara.

Ati “Ni ngombwa ko amakuru n’imibare ikusanywa biba ari iby’ukuri kandi byizewe, kugira ngo bifashe igihugu gukomeza gutera imbere.”

Muri iyi nama kandi, abayobozi baganiriye ku buryo bwo gukoresha neza amakuru mu kunoza imitangire ya serivisi. Banagaragaza zimwe mu mbogamizi bagihura na zo mu kazi ka buri munsi ndetse barebera hamwe ingamba zo kuzikemura.

Minisitiri Habimana yanibukije abitabiriye iyi nama ko ibaye hasigaye igihe gito ngo abajyanama b’inzego z’ibanze basoze manda y’imyaka itanu, avuga ko ari umwanya mwiza wo gusuzuma ibyagezweho muri iyo manda, kurebera hamwe ibibazo byagaragaye no kuvana amasomo ku byakozwe kugira ngo azifashishwe mu bihe biri imbere.

Yongeye gushimangira ko umuyobozi mwiza agomba gukunda abo ayobora, kwegera abaturage, gusobanukirwa icyerekezo igihugu kigenderaho, gukorana neza n’izindi nzego no kurangwa n’ubunyangamugayo.

Muri iyi nama hanagaragajwe ibikorwa by’ingenzi byagezweho mu myaka itanu ishize mu nzego z’ibanze.

Ibi bikorwa birimo gukemura bimwe mu bibazo byabangamiraga imibereho myiza y’abaturage, kunoza imitangire ya serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga, guteza imbere imicungire y’umutungo n’imari bya Leta, gukoresha ikoranabuhanga mu gukusanya amakuru no kwakira ibitekerezo by’abaturage, ndetse no guteza imbere udushya tugamije gukemura ibibazo biri mu muryango nyarwanda.

Photos:

[fluentform id="3"]