U Rwanda rwitabiriye Inama ya 36 isanzwe y’Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (East African Standby Force, EASF), yabereye i Kampala muri Uganda ku wa Gatanu tariki 14 Kanama 2026.
Iyi nama yatangiye tariki 10 Kanama haterana itsinda ry’impuguke, ikurikirwa n’iy’Abakuru b’Ingabo (CDS/CDF) yabaye ku wa 13 Kanama.
Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Hon. Juvenal Marizamunda, aherekejwe na Maj Gen Vincent Nyakarundi, wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, ndetse na Rt Hon. Bernard Makuza, uyobora Akanama k’Abakuru b’Inararibonye muri iy nama.
Iyi nama yahuje impuguke n’abayobozi bakuru bashinzwe umutekano bo mu bihugu icyenda bigize EASF, ari byo Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somalia, Sudan na Uganda.
Baganiriye ku bufatanye mu by’ingabo n’umutekano mu karere, ubushobozi bwo kwitegura no gukora ibikorwa bya gisirikare, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’umutekano, gushaka no gukusanya amikoro, ndetse no gukomeza ubushobozi bw’imari bwa EASF.










