sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe na Abdoulaye Diop wa Mali baganiriye ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Mugenzi we wa Mali, Abdoulaye Diop, byibanze ku mubano hagati y’ibihugu byombi ndetse no gukomeza ubufatanye mu nzego zitandukanye hagati y’u Rwanda na Mali.

Ibi biganiro byabaye ku wa 12 Ukwakira 2026 aho Minisitiri Nduhungirehe ari muri Mali mu ruzinduko rw’akazi.

Minisitiri Nduhungirehe na Abdoulaye Diop baganiriye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zifitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi hagati ndetse no kurushaho guteza imbere imbere imibereho yabo.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “ Mu ruzinduko rw’akazi muri Mali, nahuye na mugenzi wanjye akaba n’inshuti yanjye, Abdoulaye Diop.”

Muri uru ruzinduko kandi Minisitiri Nduhungirehe yahuye na Minisitiri ushinzwe Ubumwe n’Ubwiyunge muri Mali, Ismaël Wagué, bagirana ibiganiro.

Minisitiri Nduhungirehe na  Ismaël Wagué baganiriye ku mikoranire hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko ku gusangira ubunararibonye u Rwanda na Mali bifite ku kwimakaza ubumwe bw’abaturage.

Abayobozi bombi kandi bunguranye ibitekerezo ku buryo bwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’igihugu, gushimangira ituze n’umutekano, no gushaka ibisubizo byafasha ibihugu byombi guhangana n’ibibazo byugarije amahoro n’umutekano.

U Rwanda rufite ubunararibonye mu bikorwa byo kubaka ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hashyizweho gahunda n’inzego bitandukanye bigamije kubaka icyizere, guteza imbere imibanire myiza no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.Rwanda travel guide

Ku rundi Mali na yo ihanganye n’ibibazo by’umutekano muke n’amakimbirane, bituma amahoro n’ubumwe bw’abaturage biba ingingo z’ingenzi mu gushaka ituze rirambye.

Photos:

[fluentform id="3"]