sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe n’itsinda ayoboye bageze i Pretoria mu biganiro byo kuzahura umubano

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, ari kumwe n’itsinda ayoboye bageze i Pretoria muri Afurika y’Epfo mu biganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Minisitiri Nduhungirehe yageze i Pretoria kuri uyu wa 17 Kamena, aherekejwe n’abarimo Gisa Teta ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Mu biganiro biteganyijwe kuba, Minisitiri Nduhungirehe n’itsinda ayoboye baraganira na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo yavuze ibi biri mu murongo wo kongera kubaka umubano w’iki gihugu n’u Rwanda.

Ati “Iyi nama ni imwe muri gahunda zihari zo kongera kubaka no kongerera imbaraga umubano hagati ya Afurika y’Epfo n’u Rwanda. Ibiganiro bizibanda ku kongerera imbaraga ibiganiro bya dipolomasi no guteza imbere ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umutekano.”

Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yatangaje ko ibi biganiro ari intambwe ikomeye mu kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi, nyuma y’igihe kinini ibihugu byombi bifite ibibazo bijyanye na dipolomasi byatumye Kigali na Pretoria bitagendaranira nk’uko byahoze.

Abakuru ba dipolomasi b’ibihugu byombi baranaganira ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano wa dipolomasi no gushaka uburyo bushya bwo gukomeza ubufatanye mu rwego rw’ubukungu, imibereho myiza n’umutekano.

Aba bayobozi bombi kandi bashobora kuganira ku kibazo cy’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba ku butaka bwa Afurika y’Epfo, icy’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bashyigikiye imitwe igambiriye kuruhungabanyiriza umutekano bahaba ndetse n’icy’umutekano wo mu burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma y’ibi biganiro, Minisitiri Lamola aragirana ikiganiro n’abanyamakuru, aho azatangaza ibyavuye mu nama ndetse anagaragaze icyerekezo cy’umubano w’ibihugu byombi mu gihe kiri imbere.

Umubano hagati ya Kigali na Pretoria umaze imyaka mike uri mu nzira yo kongera kuzahuka, nyuma y’intambwe zafashwe n’impande zombi zigamije gukemura ibibazo byari byarawuzahaje.

Uyu mubano waje kongera kuzamba ubwo Ingabo za Afurika y’Epfo zajyaga kurwana mu ntambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zarwanaga ku ruhande rw’ihuriro ry’ingabo z’iki gihugu rihanganye n’umutwe wa AFC/M23.

Muri Mutarama mu 2025, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yageze aho avuga ko Ingabo z’u Rwanda ari inyeshyamba.

Nyuma yo gutangaza ibi Perezida Kagame yaje kumukosora, amubwira ko “RDF ni igisirikare ntabwo ari inyeshyamba. SAMIDRC ntabwo ari ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro ndetse nta mwanya zifite muri ibi bintu.”

Umubano w’ibihugu byombi wazambye cyane hagati ya 2014 na 2023, nyuma y’amakimbirane akomeye yaturutse ku birego by’umutekano n’ibikorwa by’ubutasi.

Intandaro nyamukuru yabaye mu mwaka wa 2014, ubwo Afurika y’Epfo yirukanaga abadipolomate b’u Rwanda ibashinja kugira uruhare mu gitero cyagabwe ku rugo rwa Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda wari warahungiye yo.

Nyuma u Rwanda rwahakanye ibyo birego, na rwo rufata umwanzuro wo rwirukana abadipolomate bose ba Afurika y’Epfo.

Mbere y’aho, u Rwanda rwanashinjwe kugira uruhare mu rupfu rwa Col. Patrick Karegeya wahoze akuriye ubutasi bwarwo wishwe arasiwe i Johannesburg mu mpera za 2013.

Icyo gihe kandi hari hamaze igihe habaho ubushyamirane bushingiye ku kuba Afurika y’Epfo yari icumbikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda barimo Kayumba Nyamwasa kuri ubu ufite umugambi wo gutera u Rwanda.

Nyuma y’iyo mwaka u Rwanda na Afurika y’Epfo byagiye bigerageza kongera kuzahura umubano aho mu 2024, habayeho ibikorwa byo kongera kubaka icyizere hagati y’impande zombi nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame na Perezida Cyril Ramaphosa.

Minisitiri Nduhungirehe n’itsinda ayoboye bageze i Pretoria mu biganiro byo kuzahura umubano
U Rwanda na Afurika y’Epfo biri mu nzira yo kuzahura umubano

Photos:

[fluentform id="3"]