sangiza abandi

Minisitiri Nyirishema yashimiye Amavubi yatsinze Nigeria nubwo yabuze itike y’Igikombe cya Afurika

sangiza abandi

Minisitiri Nyirishema Richard yashimiye ikipe y’Amavubi yagaragaje umuhate mu gutsinda ikipe ya Nigeria, nubwo atabashije kubona itike yo kujya mu Gikombe cy’Afurika.

U Rwanda rwatsinze Nigeria ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika wabaye kuwa Kane, tariki ya 18 Ugushyingo 2024.

Nubwo u Rwanda rwatsinze uyu mukino rukagirangizanya amanota umunani angana naya Benin byari kumwe mw’itsinda D, ariko Amavubi yari agifite ibirarane by’ibitego bibiri byatumye atabasha gukomeza.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Nyirishema Richard yashimiye Amavubi yasoje imikino atsinda Nigeria, agaragaza ko imbere ari heza kandi hatanga icyizere.

Yanditse ati” Mwahatanye n’umutima wose, mugarukira kure, nubwo mwabuze itike yo kujya mu Gikombe cy’Afurika, imbere ni heza kandi hatanga icyizere. Turabashimira ubwitange mwagaragaje.”

Amavubi yazamutseho amanota 20.31 ku rutonde rwa FIFA nyuma yo gutsinda ikipe ya Nigeria ibitego 2-1, mu mukino wabereye ku kibuga cya ’Godswill Akpabio International Stadium’,  wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]