sangiza abandi

Minisitiri Utumatwishima yashyigikiye igitaramo gisimbura icya Tems, Tom Close arigarura

sangiza abandi

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragaje ko ashyigikiye Tom Close wiyemeje gutegura igitaramo gisimbura icya Tems mu gihe uyu muhanzi yagaragaje ko uyu Munya-Nigeria yafashe icyemezo kubera gushukwa.

Tems yagombaga gutaramira i Kigali, tariki ya 22 Werurwe 2025, mu nyubako ya BK Arena, ariko iki gitaramo kiza gusubikwa n’uyu muhanzikazi watangaje ko byaturutse ku bibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa RDC.

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Utumatwishima yasangije ubutumwa ku rubuga rwa X, agaragaza ko ashyigikiye Tom Close wiyemeje gushyiraho igitaramo gisimbura icya Tems, kizaririmbamo abahanzi b’Abanyarwanda.

Mu butumwa yageneye urubyiruko yarushimiye uburyo rukomeje kwitwara muri ibi bihe by’umwuka mubi mu Karere, ndetse agaragaza ko bamwe mu bahanzi b’abanyamahanga batazi neza amakuru y’ukuri ahubwo basobanurirwa badahutajwe.

Ati ‘Igitaramo gitegurwa na Tom Close twarakimenye. Tuzafatanya.”

Yakomeje ati “Abahanzi b’abanyamahanga bagiye bagwa mu mutego w’ibihuha no kwibeshya muri iki kibazo kiri mu Karere. Mu gukomeza gutegura iki gitaramo, mushyiremo korohera inshuti zacu z’abahanzi bo mu mahanga, abenshi nta makuru bafite, ntitubahutaze. Dukomeze tube imfura mu gusobanura ukuri kwacu.”


Tom Close watanze igitekerezo cyo gutegura igitaramo kizasimbura icya Tems na we abinyujije kuri X ye yagaragaje ko atari we wo kugawa cyane.

Ati “Umuhanzi Tems nta makuru ahagije yari afite, n’ubwo yahisemo gusubika igitaramo ku mpamvu tutemeranywaho na we nk’abantu yari aje gutaramira.’’

Yasabye abijunditse uyu muhanzikazi uheruka kwegukana igihembo muri ‘Grammy Awards’ kumuha imbabazi.

Yakomeje ati “Tumushyiriremo imiyaga, buriya ubutaha nabona amakuru yose azaza adutaramire. U Rwanda ni urugendwa na bose. Abafite ibibazo ni abamubeshye.’’

BK Arena yari yateguye igitaramo cya Tems iherutse gutangaza ko uyu muhanzikazi ufite inkomoko muri Nigeria atagitaramiye i Kigali, ndetse ibwira abari baguze amatike ko bazasubizwa amafaranga.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]