sangiza abandi

Minisitiri w’Ibidukikije yagaragaje aho u Rwanda rugeze mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere

sangiza abandi

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye, yagaragaje ko guhangana n’ihindagurika ry’ikirere biri ku isonga mu byo u Rwanda rushyize imbere mu rugamba rw’iterambere.

Ibi yabigarutseho kuwa 8 Nzeri 2025, ubwo yari yitabiriye inama ibera muri Ethiopia, ihuza abayobozi bo muri Afurika, yibanda ku bijyanye n’mihindagurikire y’Ikirere muri Afurika.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “ Guteza Imbere Ubukungu Bushingiye ku Bidukikije no gushaka amikoro yo guhangana n’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere muri Afurika no ku Isi .”

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, yavuze ko umugabane wa Afurika atari uwo guhora utaka ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere ahubwo ari n’uwo kwishakamo ibisubizo by’ejo hazaza heza.

Dr Arakwiye yagaragaje ko kugira ngo bigerweho hakenewe ubufatanye bw’ibihugu.

Ati “ Twahuriye hano atari uko turi ibihugu byashegeshwe cyane n’ ingaruka  ry’ihindagurika ry’ikirere ahubwo nk’abayobozi bifuza inzira iganisha ku iterambere rirengera ibidukikije, ridaheza kandi rishobora guhangana n’ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere.”

Minisitiri Arakwiye yagaragaje ko Afurika ari imwe mu igira uruhare ku kigero cya 4% by’ihumana ry’ikirere ku rwego rw’Isi, ariyo ihura n’ingaruka zikomeye kuko ishora 5% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere ndetse rimwe na rimwe bigateza amadeni ibihugu.

Gusa yavuze u Rwanda guhangana n’ihindagurika ry’ikirere biri ku isonga mu byo u Rwanda rushyize imbere mu rugamba rw’iterambere.

Ati “ U Rwanda guhangana n’ihindagurika ry’ikirere biri ku isonga mu byo u Rwanda rushyize imbere mu rugamba rw’iterambere. Imbanziriza mushinga  yo kurengera ibidukikije ku nshuro ya gatatu muri gahunda ya NDC (Gahunda yashyizweho yo gutera inkunga imishinga irengera ibidukikije iturutse mu bigo bya Leta hashingiwe ku ruhare Leta y’u Rwanda yiyemeje mu guhangana n’ingaruka y’imihindagurikire y’ikirere (NDCs), ikabikora ibinyujije mu Kigega cy’Igihugu k’Ibidukikije (FONERWA), ni intambwe yatewe kugira ngo dukomeze guhuza gahunda zacu n’Icyerekezo cy’igihugu 2050, kigamije kubaka ubukungu bwihanganira ibibazo kandi budahumanya ikirere.”

Minisitiri yagaragaje nubwo u Rwanda rwahuye n’inzitizi zitandukanye kuri ubu ruri gutera imbere mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere kubera imishinga itandukanye yateguwe irimo Green Fund, Ireme Invest n’indi.

U Rwanda ruherutse gutangaza gahunda y’ibikorwa bijyanye no guteza imbere ubukungu butabangamiye ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, aho hazajya hakoreshwa miliyari 2$ buri mwaka kugeza mu 2050.

Photos:

[fluentform id="3"]