sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe Dr.Justin Nsengiyumva yitabiriye inama yiga ku miyoborere muri Lesotho

sangiza abandi

Kuri uyu wa Mbere, hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yagejeje ijambo ku bitabiriye umuhango wo gutangiza Inama yiga ku miyoborere muri Lesotho, yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Samuel Matekane.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yagarutse ku rugendo rw’u Rwanda mu miyoborere n’iterambere, ashimangira kandi ko ubufatanye hagati ya Lesotho n’u Rwanda bukomeje kwaguka no gukomera.

Yagize ati: “Twishimira cyane ibiganiro byo kungurana ibitekerezo n’ubumenyi byabaye hagati y’Ibihugu byombi mu myaka ishize, harimo no kwitabira Umwiherero w’Abayobozi muri Lesotho, kuko bigaragaza intego duhuje yo gusangira ubumenyi n’ubunararibonye”.

Yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kurushaho gushimangira ubwo bufatanye kugira ngo bugirire akamaro abaturage b’Ibihugu byombi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]