sangiza abandi

Minisitiri w’intebe Dr.Justin Nsengiyumva yitabiriye irahira rya Faustin-Archange Touadéra i Bangui

sangiza abandi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva , yageze i Bangui mu murwa mukuru wa Repubulika ya Centrafrique, aho yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida watowe, Faustin-Archange Touadéra.

Minisitiri w’Intebe yitabiriye uwo muhango ahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu rwego rwo gukomeza umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse no gushyigikira inzego za demokarasi muri aka karere.

Dr. Justin Nsengiyumva ubwo yagerega ku kibuga cy’indege

Umuhango wo kurahira kwa Perezida Touadéra uteganyijwe kubera i Bangui witabiriwe n’abayobozi batandukanye baturutse mu bihugu by’Afurika no hanze yayo. Uyu muhango ugaragaza indi ntambwe mu gukomeza inzira ya politiki muri Repubulika ya Centrafrique nyuma y’amatora aheruka kumwemeza ku mwanya wa Perezida.

U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano wa hafi na Repubulika ya Centrafrique, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano aho ingabo z’u Rwanda zagiye zifatanya n’iz’iki gihugu mu gucunga umutekano no kugarura ituze.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]