Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye amadini n’amatorero gukomeza gukoresha ijwi ryayo mu kurwanya ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ikwirakwizwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, avuga ko ibi bibazo bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku rubyiruko, ku miryango no ku bukungu bw’ingo.
Ibi yabitangaje ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2026, ubwo yari yitabiriye igikorwa cya Rwanda Shima Imana 2026, cyahuje abakirisitu baturutse mu madini n’amatorero atandukanye.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko ibibazo by’ubusinzi n’ibiyobyabwenge bikwiye gufatirwa ingamba zihuriweho, kuko bishobora kugira uruhare mu kwangiza ubuzima bw’urubyiruko, gusenya imiryango, kudindiza ubukungu bw’ingo ndetse no guteza amakimbirane n’ibindi byaha.
Yagize ati: “Turabasaba kandi gukomeza gukoresha ijwi ryanyu mu kwigisha indangagaciro zikwiye kuturanga nk’Abanyarwanda no kurwanya imico mibi y’ubusinzi no kutiyubaha bikunze kugaragara mu rubyiruko rwacu.Amadini n’amatorero mugera ku bantu benshi kandi mufite uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’abaturage.”
Dr. Nsengiyumva yashimangiye ko amadini n’amatorero afite umuyoboro mugari wo kugera ku baturage, bityo akaba afite uruhare rukomeye mu guhindura imibereho yabo no kubaka umuryango ufite indangagaciro.
Yasabye kandi abayobozi b’amadini n’amatorero gufasha urubyiruko kubungabunga ubuzima n’impano rwahawe, kugira ngo imbaraga zarwo zikoreshwe mu bikorwa biteza imbere imiryango n’igihugu.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko umuryango ukomeye ari umusingi w’igihugu gikomeye, asaba abashinga ingo gufashwa kubaka imiryango ishingiye ku rukundo, kubahana no kurera neza abana.
Ati: “Nk’uko inzu ikomeye yubakwa ku musingi ukomeye, ni ko n’igihugu gikomeye gishingira ku miryango ikomeye.”
Yasabye amadini n’amatorero kongera imbaraga mu gufasha abashinga imiryango kugira ngo bubake ingo zirangwa n’urukundo n’ubwubahane. Yavuze ko umuryango mwiza ugira uruhare rukomeye mu gutuma abana bakura bafite uburere n’indangagaciro bibereye u Rwanda.
Mu butumwa bwe, Minisitiri w’Intebe yanibukije amadini n’amatorero ko, nk’abafatanyabikorwa ba Leta, bafite uruhare mu kurwanya igwingira no guteza imbere imikurire myiza, uburezi n’uburere bw’abana.
Yabasabye gukangurira abakirisitu n’abaturage muri rusange kwita ku buzima bw’abana, isuku yabo, kubaha indyo yuzuye no kubashishikariza kwitabira ishuri.
Yanashimangiye ko ababyeyi bakwiye gukurikirana hafi imirerere y’abana babo, kuko uburere butangirira mu muryango kandi bukagira uruhare mu gutegura ejo hazaza h’umwana n’Igihugu muri rusange.
Rwanda Shima Imana 2026 yahuje abakirisitu baturutse mu matorero n’amadini atandukanye mu gikorwa cyo gushima Imana no gusabira igihugu. Igikorwa cyari cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera, kikaba kiba buri mwaka.








