Mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dominique Habimana, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo mu Murenge wa Buyoga, mu bikorwa byibanze ku gucukura imirwanyasuri
Uyu muganda witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abaturage benshi, bagaragaje umuhate mu bikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Nyuma y’umuganda, Minisitiri Habimana yagiranye ibiganiro n’abaturage, abashimira uruhare bagira mu bikorwa by’iterambere, anaboneraho kubibutsa ko guhabwa serivisi nziza ari uburenganzira bwabo, atari impuhwe bagiriwe.
Yagize ati: “Kubaha serivisi nziza ntabwo ari impuhwe tubagirira, ni inshingano zacu, kandi ni uburenganzira bwanyu.”
Yakomeje asaba abaturage kudahishira abayobozi cyangwa abakozi babaha serivisi mbi, abasaba kujya batanga amakuru kugira ngo abakora nabi babiryozwe.
Abaturage bitabiriye umuganda bagaragaje ko bishimiye ubutumwa bahawe, bavuga ko bugiye kubafasha kurushaho gusaba no gukurikirana serivisi bahabwa.
Umuganda rusange ukomeje kuba imwe mu nkingi z’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, aho ibikorwa bitandukanye birimo isuku, kubungabunga ibidukikije no kubaka ibikorwa remezo bikorerwa hamwe, bigafasha mu gukomeza guteza imbere igihugu.





