sangiza abandi

Misiri : Minisitiri Dr Biruta yasuye ikigo gihugura ingabo zihariye

sangiza abandi

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta uri mu ruzinduko rw’akazi mu Misiri, yasuye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga Amahugurwa ku mitwe y’Ingabo zihariye.

Dr Biruta n’itsinda bari kumwe, basuye amashami atandukanye y’iki kigo, atangirwamo amahugurwa agezweho kandi y’umwuga ahabwa Polisi y’iki Gihugu.

Minisitiri Biruta yashimye ubunyamwuga bw’iki kigo, ashimangira ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza gushimangira ubufatanye binyuze mu guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye

 Ku munsi w’ejo tariki ya 17 Gashyantare 2026, u Rwanda na Misiri byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire agamije gushyiraho uburyo buhamye bwo guhanahana amakuru n’ubunararibonye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

Aya masezerano yashyizweho umukono hagati ya Minisitiri w’Umutekano w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta na mugenzi we wa Misiri, Gen. Mahmoud Tawfik.

Minisitiri Biruta yashimye uburyo imikoranire hagati y’ibihugu byombi imaze gushinga imizi, avuga ko Abanyarwanda barenga 300 bamaze guhabwa amahugurwa mu Ishuri rya Polisi rya Misiri kuva mu 1999, bigaragaza ubufatanye bukomeye mu guhana ubumenyi no guteza imbere umutekano.

Itsinda ry’intumwa za Guverinoma y’u Rwanda riyobowe na Minisitiri Vicent Biruta riri mu ruzinduko rw’akazi muri iki gihugu cya Misiri, rwatangiye ku wa Mbere, tariki ya 16 Gashyantare 2026.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]