Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2018, yateye indi ntambwe mu rukundo rwe na Imfura Kenny, nyuma yo kwambikwa impeta n’uyu mukunzi we bamaranye imyaka bakundana.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, Liliane yasangije abamukurikira amafoto agaragaza ibyishimo yagiranye na Kenny, ayaherekeza amagambo make agira ati “22/08❤️”.
Muri ayo mafoto, Liliane agaragara yambaye neza, afite indabo kandi yishimye, mu gihe Kenny amwambika impeta.
Nubwo Liliane yagaragaje ko ari ibihe byihariye kuri we, ntiyigeze atangaza ibindi bisobanuro birambuye ku birori byo kwambikwa impeta, uretse gushyiraho itariki ya “22/08”.
Urukundo rwa Liliane na Imfura Kenny rwatangiye kuvugwa cyane mu 2022, ubwo uyu mukobwa yifurizaga Kenny isabukuru nziza y’amavuko, akamwereka urukundo binyuze mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga.
Kuva icyo gihe, Liliane yakomeje gusangiza abamukurikira amafoto amugaragaza ari kumwe na Kenny, bituma benshi bakomeza gukurikira urugendo rw’urukundo rwabo.
Kwambikwa impeta kwe kwabaye indi ntambwe ikomeye mu mubano w’aba bombi, nubwo batari batangaza igihe bateganya gukora ubukwe.
Iradukunda Liliane yegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2018.











