Leta y’u Rwanda yemeje amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari yagiranye na Chery Holding Rwanda Ltd, agamije kubaka mu Rwanda uruganda ruzajya ruteranya imodoka zikoresha amashanyarazi.
Aya masezerano yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa 19 Nzeri 2026, mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubwikorezi bukoresha ingufu zitangiza ibidukikije.
Ni gahunda ijyanye n’intego y’igihugu yo kugabanya ikoreshwa ry’imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli, hagashyirwa imbere izikoresha amashanyarazi.
Kugeza ku wa 30 Kamena 2028, imodoka zikoresha amashanyarazi 100%, bateri zazo ndetse n’ibikoresho byo kuzongerera umuriro bitumizwa mu mahanga byasonewe Umusoro ku Nyongeragaciro (TVA).
U Rwanda kandi rwihaye intego ko bitarenze mu 2030, nibura 20% by’imodoka zitwara abantu muri rusange zizaba zikoresha amashanyarazi mu gihe mu myaka icumu iri imbere bizagera kuri 50%.
U Rwanda kandi rwihaye gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku rugero rwa 38% kugeza mu 2030. Ibinyabiziga bibarirwa ko byohereza mu kirere 12% by’imyuka ihumanya ikirere u Rwanda rwohereza.
Umujyi wa Kigali na wo watangaje mu 2025 ko nta bisi nshya ikoresha ibikomoka kuri peteroli izongera kwemererrwa gutwara abantu mu buryo rusange mu Mujyi .
Mu rwego rwo gushyigikira iyi gahunda, muri Kanama 2026 Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yatangaje isoko ryo kugura bisi 34 zikoresha amashanyarazi, hamwe n’ibikorwa remezo byo kuzongerera umuriro.
Imibare iheruka igaragaza ko mu 2024 u Rwanda rwari rufite imodoka 512 zikoresha amashanyarazi 100%, mu gihe izikoresha amashanyarazi n’ibikomoka kuri peteroli (hybrid) zari 6.660.
Uruganda rwa Chery ruziyongera kuri izi gahunda, rukaba ruteganyijwe kugira uruhare mu kongera imodoka zikoresha amashanyarazi ziboneka ku isoko ry’u Rwanda no guteza imbere uru rwego rw’inganda.
Chery yamaze gufungura ku mugaragaro ishami mu Rwanda aho abantu bashaka kugura imodoka nshya bazisanga mu Rwanda bitarinze kubasaba kuzitumiza hanze.
Binyuze kuri Chery Rwanda, iki kigo cyazanye mu Rwanda imodoka zigezweho zikoresha amashanyarazi kandi zizwi cyane ku isi. Zimwe mu zagejejwe bwa mbere ku isoko rya harimo ubwoko nka: Chery QQ3, iCAR V23 na iCAR V27HiIMLA zose zikoresha amashanyarazi.
Chery Holding Group yashinzwe mu mwaka wa 1997 mu Bushinwa. Ishami ryayo rya Chery Automobile naryo ni rwo ruganda rwa mbere mu Bushinwa rwagurishije imodoka zirenga miliyoni imwe imbere mu gihugu.
Mu mwaka wa 2024, iki kigo cyaje ku mwanya wa 385 mu bigo 500 bikomeye ku isi (Fortune Global 500) bitewe n’ingano y’amafaranga cyinjiza.
Uru ruganda ruzafasha abanyarwanda kugabanya ibiciro by’ubwikorezi n’ibya lisansi kuko imodoka zabo z’amashanyarazi zizigama kuva kuri 77% kugeza kuri 86% by’amafaranga yagendaga ku modoka zikoresha lisansi cyangwa mazutu.









