sangiza abandi

Mukabizimungu wise izina umwana w’ingagi ni muntu ki?

sangiza abandi

Mukabizimungu Athanasie ni umwe mu bitabiriye ibirori bidasanzwe byo kwita amazina abana b’ingagi 40, ndetse aba umwe mu bahaye izina umwana w’ingagi izina rya ‘Cyubahiro’.

Umwana yahaye izina, yavutse tariki 12 Ukuboza 2024, nyina yitwa ‘Igitangaza,ikaba ivuka mu muryango wa Mutobo.

Mu mbamutima ze, yashimye leta n’abandi bafatanyabikorwa bamugiriye ikizere, akaza kwita Izina abana b’ingagi.

Ati “ Nk’Umuyobozi wa Koperative Imbereheza Gahunga, twishimiye ubufatanye bwa leta y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa, mu mibereho yacu bwite no kubungabunga Pariki yacu y’Igihugu.”

Ni muntu ki ?

Athanasie Mukabizimungu yavutse mu 1968, ni we watangije Koperative Imbereheza,Gahunga yo mu karere ka Burera, akaba anayibereye Umuyobozi w’Icyubahiro.

Ni koperative ifite umwihariko w’ibikorwa bigamije kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’abagore n’urubyiruko by’umwihariko muri aka gace.

Koperative ye yibanda  ku buhinzi bukorwa mu buryo bugezweho n’indi mirimo ibyara inyungu, kwizigamira, kongerera abagore ubushobozi.

Mukabizimungu yamenyekanye cyane kubera uruhare rwe mu bikorwa byo kubaka ibigega bifata amazi y’imvura mu ngo z’abaturage, bikaba byarafashije abagore n’abakobwa kugabanya igihe bamara bajya gushaka amazi kure, bityo bagahabwa umwanya wo kwita ku bindi bikorwa by’iterambere.

 Ibi bikorwa kandi byagize uruhare mu kurengera ubuzima bw’ingagi zo mu misozi, kuko byagabanyije ibikorwa by’abantu bajyaga gushaka amazi mu ishyamba, bikabangamira ubuzima bw’izo nyamaswa.

Mu rwego rwo guha agaciro ibikorwa bye, Athanasie Mukabizimungu yahawe icyubahiro cyo kwita izina ku mwana w’ingagi mu muhango wa Kwita Izina wabaye ku nshuro ya 20.

Yise uwo mwana izina “Cyubahiro”, risobanura “Icyubahiro” cyangwa “Icyubahiro cyihariye,” rihesha agaciro ibikorwa byo kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Athanasie Mukabizimungu yatangiye ibikorwa bye byo guteza imbere imibereho y’abagore n’abaturage batuye hafi ya Pariki y’Ibirunga mu mwaka wa 2009, ubwo yashingaga koperative Imbereheza Gahunga.

Iyi koperative yatangiye ifite intego yo gufasha abagore kubona amazi hafi, binyuze mu kubaka ibigega bifata amazi y’imvura, ndetse no kurengera ibidukikije, cyane cyane mu kurinda ko abaturage binjira mu ishyamba rya pariki bashaka amazi cyangwa inkwi, bikabangamira ingagi.

Kuva icyo gihe, ibikorwa bye byagiye byaguka, bituma anamenyekana nk’umwe mu bagore bafite uruhare rugaragara mu kurengera ibidukikije binyuze mu gufasha abaturage kubona ibisubizo birambye kandi bidahungabanya pariki.

Koperative Imbereheza Gahunga abereye umuyobozi, igizwe n’abanyamuryango barenga 1,500, biganjemo abagore baturuka mu miryango itishoboye ituye hafi ya Pariki y’Ibirunga mu Karere ka Burera.

Iyi koperative ikaba ari urugero rwiza rw’ubufatanye hagati y’abaturage n’ibigo bifasha mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, by’umwihariko ingagi.

Photos:

Photos: Kwita Izina

[fluentform id="3"]