Umunyarwakazi Salima Mukansanga warumaze imyaka 12 ari umusifusi mpuzamahanga yamaze gusezera kuri uyu mwuga.
Mu minsi yashize ubwo hakoragwa ikizami gitangwa na FIFA (Test physique), Salima Mukansanga ntabwo yagaragayemo, kandi iyo utakoze iki kizami nk’umusifuzi mpuzamahanga, ntabwo wemererwa gushyirwa ku rutonde rw’abazasifura muri uwo mwaka.
Salim Mukansenga ubwo yari mu kiganiro kuri B&B yaje kwemeza ko yamaze gusezera kuri uyu mwuga yaramazemo imyaka 12.
Mukansanga Salim yatangiye umwuga wo gusifura mu Rwanda ahereye ku cyiciro cya kabiri ndetse n’imikino y’abagore, nyuma aza kuzamurwa mu cyiciro cya mbere mu bagabo.
Muri 2012 nibwo yabaye umusifuzi mpuzamahanga wemewe na FIFA, nyuma y’imyaka icumi ahita aba umugore wa mbere wasifuye igikombe cya Afurika.
Uyu mugore kandi yasifuye mu mikino ikomeye irimo Olempike, Igikombe cy’Isi cy’Abagore, Igikombe cya Afurika cy’Abagore, CAF Women’s Champions League ndetse n’Igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.
Muri iyi myaka 12 yegukanye ibihembo bitandukanye birimo, BBC 100 Women (Urutonde rw’Abagore 100 bakomeye muri Afurika), Forbes Woman Africa, Forty under 40 Africa Award, East Africa Youth Award n’ibindi.







