Munyankaka Ancilla, yagizwe Perezida wa Rambura y’Abagore ikina icyiciro cya mbere cy’umupira w’Amaguru mu Rwanda (Rwanda Women’s Super League)
Munyankaka yemejwe kuri uyu mwanya mu nama y’inteko rusange ya Rambura WFC yateranye ku wa 8 Ukwakira 2026 mu karere ka Nyabihu.
Munyankaka si mushya mu mupira w’Amaguru w’Abagore mu Rwanda kubera ko yayoboye ikipe ya Inyemera imyaka 17 kuva 2006-2023, yanabaye komiseri ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore muri FERWAFA.
Mu mwaka wa 2006 yahagarariye amakipe yose y’Abagore muri asambure generari ya Ferwafa kugeza mu mwaka wa 2017 ubwo Ferwafa yemeraga ko amakipe y’Abagore agomba kwihagararira ubwayo.
Mu mwaka wa 2006 Inyemera yatwaye igikombe cya shampiyona, ubwo yatsindaga ikipe ya Gikongoro yayoborwaga na Hon. Makuza bernard kumukino wanyuma, icyo gihe bakinaga mu matsinda 2 maze abambere mu itsinda bagahurira ku mukino wa mbere.
Rambura WFC yazamutse mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2025/2026 nyuma yo kurangiza ku mwanya wa kabiri mu mikino ya kamparampaka itsinzwe na Gakenke Ladies kumukino wa nyuma ibitego 3-1.








