sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye na Uhuru Kenyatta ku nzira y’amahoro muri RDC

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yakiriye uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, bagirana ibiganiro byibanze ku bikorwa bigamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibiganiro byabaye ku wa 6 Ukwakira 2026, Uhuru Kenyatta akaba yari mu Rwanda mu rwego rw’akazi ke nk’umwe mu bagize Itsinda ry’Abahuza ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rishinzwe gufasha mu nzira y’amahoro muri RDC.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko ibiganiro byibanze ku bikorwa by’iryo tsinda n’intambwe zikomeje guterwa mu gushyigikira inzira y’amahoro iyobowe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Kenyatta kandi ari mu bahuza bakomeje gukurikirana ibiganiro bigamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano kimaze igihe kibangamiye uburasirazuba bwa RDC.

Ibiganiro bya Nduhungirehe na Uhuru Kenyatta byabaye nyuma y’uruzinduko rw’itsinda ry’abahuza rwabereye i Goma ku wa 5 Ukwakira 2026.

Kenyatta yari kumwe na Sahle-Work Zewde wahoze ari Perezida wa Ethiopia na Mokgweetsi Masisi wahoze ari Perezida wa Botswana, aho baganiriye n’abayobozi bakuru ba AFC/M23 ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC n’ibindi  bikorwa biganisha ku nzira y’amahoro.

Itsinda ry’Abahuza ry’Afurika Yunze Ubumwe rikomeje kugira uruhare mu bikorwa bigamije guhuza impande zifitanye amakimbirane no gushakira umuti ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC binyuze muri dipolomasi.

Ibi biganiro biri mu bikorwa byagutse bigamije amahoro biri gukorwa binyuze mu nzira za Washington na Doha, zombi zigamije gukemura ibice bitandukanye ariko bifitanye isano by’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Kenya yabaye umuhuza mu biganiro bya Nairobi byari bigamije guhuza Guverinoma ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’igihugu.

Ibyo biganiro byari bigamije gushakira hamwe umuti wa politiki w’amakimbirane no gushyiraho uburyo bwo kuganira ku bibazo by’umutekano, nubwo byaje guhura n’imbogamizi bituma bitagera ku musaruro wari witezwe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yaganiriye na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya ku nzira y’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC

Photos:

[fluentform id="3"]