sangiza abandi

Ngarambe François n’umugore we bizihije imyaka 32 barushinze

sangiza abandi

Umuhanzi w’indirimbo za karahanyuze Ngarambe François Xavier n’umugore we Solange Ngarambe bishimiye imyaka 32 ishize barushinze.

Ngarambe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare 2026, yasangije abamukurira  ifoto igaragaza ko aba bombi bavuguruye isakaramentu ryo  gushyingirwa bamaze imyaka 32  bahanye.

Mu butumwa bwuje amarangamutima yagize ati “Uyu munsi, mu ruhame rwa benshi, twavuguruye amasezerano yacu y’ugushyingirwa yo gukundana no kubahana kugeza gupfa. 

Yakomeje agira ati” Guha undi byose, kwiha undi, wenyine, wese, iteka , Uwaduhamagaye ni Indahemuka azakomeza kubidushoboza, Twunge ubumwe na We, buri wese ku giti cye, kandi twembi,  Ndagukunda, Umuvugo wawe w’urukundo”

Ngarambe wari ukiri umusore na Solange wari inkumi batangiye gukundana mu 1991, nyuma yaho Tariki ya 10 Nzeri 1993  nibwo  basezeranye kubana akaramata imbere y’amategeko.

Aba bombi baje guhana isakaramentu ryo gushyingirwa tariki ya 1 Mutarama 1994, batangira urugendo uyu munsi bamazemo imyaka 32.

Muri iyi myaka bamaranye bibarutse abana batanu barimo na Rwego Ngarambe, uyu munsi akaba ari Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri ya Siporo.

Photos:

[fluentform id="3"]

One Response

  1. Mu muryango w’Abagide mu Rwanda, Solange watubereye Urugero rwiza, turabakunda, mbaheruka duhurira mu nama z’Abana bacu muri APE Rugunga RWEGO yigana n’uwanjye ORANDA Stephanie.