Abaturage bo mu Karere ka Ngororero bashyikirijwe inzu 200 bubakiwe nyuma yo gusenyerwa n’ibiza byabaye mu 2023, binyuze mu mushinga CERC ushyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ku bufatanye na Banki y’Isi.
Igikorwa cyo kuzibashyikiriza cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukwakira 2026 aho bazishyikijwe na Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen (Rtd) Albert Murasira wari kumwe n’Ubuyobozi bw’Akarere n’izindi nzego.
Minisitiri Maj. Gen (Rtd) Murasira yasabye abahawe izi nzu kuzifata neza, bagakomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kugabanya ingaruka z’ibiza, cyane cyane muri ibi bihe hateganyijwe imvura nyinshi y’Umuhindo.
Iki gikorwa kizakomeza, aho abasenyewe n’ibiza mu turere twa Ngororero, Muhanga, Rutsiro, Nyabihu, Karongi, Burera na Rubavu, bazashyikirizwa inzu nshya 3,059.
Muri rusange, abaturage bagezweho n’ingaruka z’ibiza muri utu turere basaniwe ndetse banubakirwa inzu 5,096, zituwemo n’abaturage barenga ibihumbi 25.
Izi nzu zihabwa abaturage bahuye n’ingaruka z’ibiza mu 2023 byibasiye Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, aho Leta yabakodesherezaga inzu zo kubamo mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice bategereje ko izabo zuzura.










