Umuraperi Ngenzi Serge wamamaye mu Muziki Nyarwanda by’umwihariko mu njyana ya HipHop ku izina rya ‘Neg G The General’ , yatangaje ko yisubiyeho ku mugambi wo gusohora indirimbo isubiza iya Riderman yari yacyetse ko yamwibasiye.
Tariki ya 23 Mata 2026, nibwo Riderman yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Kubera iki’ ikubiyemo ubutumwa buhwitura urubyiruko, arukangurira gukorana umwete ndetse no kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha.
Mu gitero cya kabiri cy’iyi ndirimbo, Riderman atanga urugero rw’umwana bari baziranye wari umuhanga mu ishuri ariko nyuma akaza kugira inshuti mbi akishora mu biyobyabwenge ndetse bikamugira imbata bikamwangiriza ubuzima, kugeza ubwo yisanga afungiwe muri gereza zitandukanye , ababaza ababyeyi be, ahazaza he hakangirika.
Muri icyo gitero agira ati: “ Hari umwana nzi wari umuhanga mu masomo nyuma ikigare kiramuyobya ajya mu rugomo, anywa ibiyobyabwenge ahinduka imbata ya mugo aba ikihebe mu bikorwa no mu mvugo..}
“Ubuzima bwe yarabwishe , gereza uzi yazinyuzemo, ahahise haramucitse ariko ahindutse ashobora kugafata kugwa kwe yirirwa abigereka ku bandi nyamara ni mugo zari zaramubase, mu by’ukuri ahazaza he ni we wahasenye , yababaje papa we nyina na nyirasenge , impamvu mu babwiyeho mu kubagira inama , nti muzabe nka we rwose bana ba Mama”
Nyuma yo kumva iyi ndirimbo, ku wa Gatandatu tariki ya 25 Mata 2026 Neg G The General, yifashishije konti ye ya Instagram, yasangije abamukurikira ifoto yerekana ko Riderman yamwubikiriye akamufatirana ari mu bihe bitoroshye, gusa yizeza ko azasohora indirimbo amusubiza.
Mu kiganiro yanyujije ku muyoboro we wa Youtube, tariki ya 29 Mata 2026, Neg G The General yatangaje ko atagikoze indirimbo isubiza Riderman kuko yamuhamagaye akamubwira ko atari we yavuze mu ndirimbo ye yise ‘Kubera iki.”
Ati: “ Riderman habayeho kuvugana, ni we wampamagaye arambwira ati Neg G ndabizi neza y’uko ibyo ngiye kukubwira nta kintu byahindura ku byo wapanze gukora gusa niba ugiye no kuntuka umenye ko iriya ndirimbo nakoze itagutuka.”
Neg G The General yakomeje ahamya ko abizi neza ko indirimbo ‘Kubera iki’ ya Riderman ari we yavugaga ariko yemeza ko ubwo Riderman yamuvugishije akabishyiraho umucyo, atagikoze indirimbo yo kumwihaniza, n’ubwo ahri abari batangiye kumujya mu matwi bamubwira gukora indirimbo isubiza Riderman.
Mu gihe kigera ku myaka 20 itambutse Neg G The General yagiye akora ibikorwa binyuranye birimo gusohora indirimbo zibasira mugenzi we Riderman babanye mu itsinda rya UTP Soldiers ariko Riderman akabyima amatwi ntamusubize.
Neg G The General yagiye avuga ko ashinja Riderman ubwiyemezi ndetse no kwamamara akibagirwa abo batangiranye. ni cyane ko uyu muraperi wigeze kukanyuzaho mu Muziki Nyarwanda ari we winjije Riderman mu itsinda rya UTP Soldiers ryamamaye mu gukora injyana ya Crunk mu myaka y’i 2005.
Aba raperi bombi baheruka guhurira mu ndirimbo mu myaka 14 ishize ubwo bakoranaga indirimbo yitwa ‘Arankurura’
Iyumvire indirimbo, Kubera iki ya Riderman yatumye Neg G The General atekereza ko yibasiwe
Neg G The General yari yatangaje ko azasubiza Riderman








