sangiza abandi

“Nta dini na rimwe ridafite abari abayobozi,abashumba,abayoboke babaye abajenosideri”-Minisitiri Bizimana

sangiza abandi

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo yifatanyaga n’itorero Presbyterienne mu Rwanda (EPR) n’abaturage b’akarere ka Karongi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi,Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana yagaragaje uruhare rw’abanyamadini muri Jenoside ,abasaba kwigira ku mateka.

Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Kirinda,aho minisitiri yagaragaje ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi abanyamadini, abayobozi , abayoboke mu madini yose harimo abayigizemo uruhare,ndetse by’umwihariko abayobozi bayo.

Aha ashingira no ku nyandiko abahagarariye amadini banditse maze aho kuvuga ko mu Rwanda hari kuba Jenoside ,ahubwo babyita kwicana ku mpande zombi ibyo minisitiri avuga ko ari ikintu kibabaje.

Minisitiri Bizimana yagize ati” Nta dini na rimwe ridafite abayobozi, abari abashumba, abasenyeri n’abakilisitu, babaye abajenosideri. Aho harimo ikibazo kinini.

Ntegura iki kiganiro narebye amatangazo amadini yagiye yandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi hagati, mbona inyandiko yanditswe n’Abasenyeri bane n’Abashumba b’Abaporotestanti umunani.

Muri Gicurasi 1994 barahuye ngo barebe uko ubwicanyi bwahagarara mu Rwanda, bakora itangazo ribabaje. Inyito Jenoside barayihunze.

Baravuga ngo hari kwicana ku mpande zombi, kandi bagahamagarira FPR guhagarika intambara, ngo nihagarika intambara ingabo za Leta zizatunganya umutekano w’Abanyarwanda.

Izo ngabo za Leta ni zo zarimburaga Abatutsi, ni zo zayoborwaga na Serubuga Laurent Perezida Habyarimana yohereje ku Kabaya mu 1992 ari hamwe na Leon Mugesera, Mugesera akajya kuvuga ko Abatutsi bazakegetwa amajosi bagatabwa muri Nyabarongo.”

Dr. Bizimana yasabye abanyamadini gukura isomo mu mateka birinda ingengabitekerezo ahubwo harebwa icyerekezo kizima no kuba umunyarwanda mushya.

Yagize ati “Icya mbere ni uko umuntu wumva ari umuyobozi w’idini, wumva ari umushumba, uhari muri iki gihe cya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akwiye kuvanamo isomo ry’impinduka, akareba icyerekezo gikwiye umuntu koko, ntidufate ko aba bantu bari mu mateka yahise gusa kuko ingengabitekerezo ya Jenoside, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi biracyahari no mu banyamadini no mu banyamatorero. Ibi rero buri wese akwiye kuvanamo isomo ryo kuba Umunyarwanda mushya.”

Yagaragaje ko aha ku Kirinda hari umwihariko w’uko hibukwa Abatutsi ariko imibiri yabo ikaba idahari nk’uko ahandi henshi haba hari imibiri ihashyinguye, ariko Kirinda ikaba idahari kuko yajugunywe muri Nyabarongo.

Ibi kandi ngo ni ukuva kera kuko no mu bwicanyi bwo mu 1963 Abatutsi batemwe bakajugunywa muri Nyabarongo no mu yindi migezi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]