sangiza abandi

Ntimukabe imbohe z’ibinyoma byabo- Minisitiri Dr Bizimana abwira urubyiruko rw’Abanyarwanda baba i Burayi

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye urubyiruko rw’Abanyarwanda baba i Burayi kwanga kuba imbohe z’ibinyoma bivugwa ku Rwanda n’abashaka gupfobya Jenoside no kwimakaza ingengabitekerezo yayo.

NI ubutumwa yatangiye i Paris mu Bufaransa ku wa 21 Gashyantare 2026, ubwo yahuraga n’abarenga 500 biganjemo urubyiruko baturutse mu bihugu by’i Burayi bahuriraga mu gikorwa cyo kungurana ibitekerezo ku bumwe n’ubudaheranwa.

Muri icyo kiganiro, Minisitiri Dr Bizimana, yagaragaje uku guhura kugamije kungurana ibitekerezo byubaka igihugu.

Ati “Ntabwo turi hano ngo tubabwire ibitekerezo bishingiye ku magambo gusa, ahubwo twaje kubagaragariza ibikorwa bifatika, bitanga ibisubizo ku bibazo byanyu, ibyo mwiteze, ibyo mwifuza n’imbogamizi mufite. Ibi biraza kubabera igisubizo kibayobora mu mahitamo yanyu ya none n’ay’ejo hazaza, kugira ngo mushimangire ubumwe bwanyu n’u Rwanda, Igihugu cyanyu cyababyaye.”

Minisitiri Dr Bizimana ,yagaragaje ko kuri ubu hari urubyiruko ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara urubyiruko rw’Abanyarwanda rurimo n’urwo mu mahanga rukomeje kugaragaza ibitekerezo by’ibinyoma ku Rwanda, bigamije gupfobya Jenoside.

Ati ” Ikibazo gikomeye cyugarije urubyiruko rutuye mu mahanga kugeza ubu, kigaragarira mu gukwira kw’ibinyoma ku Rwanda bikozwe n’abakoze Jenoside bahunze, abahakana Jenoside n’abayoboke babo bifashishije imbuga nkoranyambaga. Bamwe muri bo ni ababyeyi banyu cyangwa bene wanyu. Ntimukabe imbohe z’ibinyoma byabo, urwango rwabo n’ingengabitekerezo yabo. “

Yakomeje ati ” Icyaha ni gatozi, si icy’umuryango. U Rwanda ni urwacu twese. Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yanyigishije ko ubumwe bwacu ari ntavogerwa. Tuburinde twivuye inyuma, tubitewe n’urukundo dukunda Igihugu cyacu, ejo hazaza hacyo n’ah’abazadukomokaho. Uyu munsi, ejo n’ibihe byose.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagargaje ko u Rwanda icyo rushyize imbere ari uko Abanyarwanda babana nta vangura.

Yagize ati ” Ukuri kwa Leta iriho mu Rwanda ubu, ni u Rwanda rwa twese, u Rwanda rukorera Abanyarwanda bose rudakurikije icyiciro iki n’iki Umunyarwanda avukamo cyangwa abarizwamo .”

Photos:

Photos: MINUBUMWE

[fluentform id="3"]