Abatuye mu Karere ka Nyagatare hafi y’Umupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda bashyizeho ingamba zo kwirinda Icyorezo cya Ebola giherutse kugaragara muri Uganda ndetse kigahitana ubuzima bw’umuntu umwe.
Mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama ni bwo muri Uganda hemejwe amakuru y’umuforomokazi wo mu Mujyi wa Kampala wapfuye azize Icyorezo cya Ebola, ndetse ku munsi wo ku wa Mbere hemezwa ko hari n’abandi bantu babiri bo mu muryango we bagisanganywe.
Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kwirinda iki cyorezo by’umwihariko mu Karere ka Nyagatare ahegereye Umupaka wa Kagitumba uruhuza na Uganda.
Abageze kuri uyu mupaka bari kubanza bagapimwa umuriro, bagakaraba intoki n’amazi meza n’isabune ndetse bakabazwa igihe baherukira muri Uganda.
Abaturage baganiriye na RBA bagaragaje ko bumva neza impamvu y’izi ngamba.
Umwe yagize ati “Kudupima byo birumvikana, umuntu ashobora kwandura atabikekaga ariko iyo bagupimye bashobora gusanga uri muzima cyangwa urwaye, waba urwaye ntibaguhuze n’abandi kugirango icyorezo abantu bataba benshi.”
Umuganga ukora ku Mupaka wa Kagitumba, Muragizi John, asobanura ko kuri ubu abaturage bambuka baturutse muri Uganda babanza gutanga imyirondoro ibaranga mu rwego rwo gukomeza koroshya uko bakurikiranwa kuko hari igihe bashobora kudahita bagaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara kandi bayifite.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatangaje ko izi ngamba zo kwirinda Ebola zashyizwe ku mipaka yose ihuza u Rwanda na Uganda ndetse bakangurira abaturage bahurira ahantu ari benshi nko ku masoko, amashuri, gare n’ahandi gukurikiza ingamba zirimo koga amazi meza n’isabune, kwirinda kwegera abandi wiyumvisemo ibimenyetso n’ibindi.
Icyorezo cya Ebola kigira ibimenyetso byo kubabara umutwe cyane, kubabara imikaya, kuruka bivanze n’amaraso ndetse no kuva amaraso ahantu hari umwenge mu mubiri.
Ni indwara yandurira mu gukora ku matembabuzi y’uyirwaye ndetse mu gihe idahise ikurikiranwa biroroshye guhita itwara ubuzima, akaba ari yo mpamvu abantu basabwa kuyirinda bakaraba intoki kenshi amazi meza n’isabune, kwirinda kwegerana bitari ngombwa no kwegera uyirwaye.








