Umuryango Mpuzamahanga ugamije kurwanya ubukene n’inzara, Heifer International wafunguye ku mugaragaro ikigo cya kabiri kizajya gitangirwamo amahugurwa ku mikoreshereze y’imashini zihinga no kuzisana.
Iki kigo cyafunguwe mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Karangazi, kuri uyu wa kane, tariki ya 21 Kanama 2025.
Mu gufungura ku mugaragaro iki kigo hahise hanatangwa imashini 10 zihinga, zatanzwe ku bufatanye ’ikigo kitwa Hello Tractor gihuza abafite izo mashini n’abahinzi bazikeye. Zikaba zatanzwe ku bahinzi batoranyijwe bazajya bazishyura mu byiciro.
Ni igikorwa kibaye mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kuzamura ubuhinzi ku buryo umusaruro uzagera kuri 50% mu myaka itanu iri imbere, ya Gahunda y’Igihugu y’Impinduramatwara mu buhinzi (PSTA 5). Iyi gahunda ishyira imbere ikorwa ry’ubuhinzi hifashishijwe ikoranabuhanga mu buryo bubungabunga ibidukikije.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye yavuze ko izi mashini zihinga zizagira uruhare mu kugabanya ubuhinzi bukorwa mu buryo bwa gakondo, zifashe mu kongera ubutaka buhingwa mu gihe gito, ndetse byongere n’umusaruro.
Ati “Twese tuzi akamaro k’ubuhinzi mu bukungu bw’u Rwanda no kubona ibiribwa. Nyamara, abahinzi bato baracyahura n’imbogamizi zibabuza kugera ku musaruro mwinshi no kubona inyungu.
Iki kigo cyashatse ibisubizo by’ibyo bibazo, gitanga ama ‘tractor’ agezweho ku giciro gito kandi gifite uburyo bworoshye bwo kwishyura. Ayo ‘tractor’ azabafasha guhinga hegitari nyinshi mu gihe gito, kubona umusaruro mwinshi, no kongera amafaranga binjiza.”
Ndabamenye, yakanguriye urubyiruko rwo muri aka Karere kubyaza umusaruro amahirwe rwabonye yo gufungurirwa ikigo kizajya kibafasha kumenya gukoresha imashini z’ubuhinzi mu kongera umusaruro w’ubuhinzi muri Nyagatare.
Umuyobozi w’Umuryango Heifer Rwanda, Ruzibuka Verena, yatangaje ko kuva mu Ugushyingo 2024, imashini 15 zihinga bahaye abahinzi mu Ntara y’Iburasirazuba zishyurwa mu byiciro, zimaze gufasha mu mirimo y’uhuhinzi ku buso burenga hegitari 3000 buhingwaho n’abarenga 6000.
Umuhinzi uhabwa imashini agomba kuba ahinga byibura kuri hegitari 500, hanyuma abahinzi bishyura izo mashini mu gihe kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu bagahita bazegukana.









