Mu gikorwa cy’Umuganda Rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2026, cyabereye mu Murenge wa Uwinkingi, Akarere ka Nyamagabe, abaturage bashimiwe uruhare rugaragara bagira mu bikorwa by’iterambere n’isuku.
Uyu muganda witabiriwe na Senateri Marie Rose Mureshyankwano ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, ndetse n’abagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Akarere, bifatanyije n’abaturage mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho yabo.
Mu byakozwe, abaturage bateye ibiti by’inturusu bisaga ibihumbi bibiri ku musozi wa Bunyunyu uherereye mu Kagari ka Gahira, banatunganya umuhanda wa Gatyazo–Bunyunyu ureshya n’ibilometero bibiri. Ibi bikorwa bigamije kurengera ibidukikije no koroshya ingendo z’abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yashimiye abaturage ba Uwinkingi ku bwitabire bwabo bwinshi, abasaba gukomeza umuco wo gukora cyane no gushaka ibisubizo bibakura mu bukene. Yabibukije kandi gukoresha neza igihe, kubungabunga amashyamba no gukomeza gutera ibiti aho bikenewe.
Yanabasabye kwimakaza isuku, kwaka inyemezabwishyu ya EBM igihe baguze ibicuruzwa cyangwa serivisi, no gukoresha serivisi za CRB zibafasha kumenya amakuru ajyanye n’imyenda n’inguzanyo. By’umwihariko, yasabye abaturage kwita ku bageze mu zabukuru no kwitabira kwipimisha indwara zitandura.
Ku ruhande rwe, Senateri Mureshyankwano yashimiye abaturage uburyo bitabira Umuganda ndetse n’uko bakora ibikorwa by’ubuhinzi bibateza imbere. Yabashishikarije gukomeza uwo murongo no kwirinda gusubira inyuma mu iterambere.
Yanaboneyeho kubashishikariza kwitegura no kwitabira ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gutoza abana indangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge.
Uyu muganda waranzwe n’ubufatanye n’umurava, bikaba bigaragaza uruhare rukomeye abaturage bafite mu kubaka igihugu no guteza imbere imibereho myiza yabo.








