sangiza abandi

Nyamagabe-Gasaka:Abanyerondo barakekwaho kwica umuturage

sangiza abandi

Abanyerondo bo mu mujyi rwagati mu murenge wa Gasaka ho mu karere ka Nyamagabe, barakekwaho kwica umuturage bamuziza gushaka gukiza undi muturage aba banyerondo barimo bakubita

Ibi byabereye mu mudugudu wa Kabacuzi akagali ka Nyamugari mu murenge wa Gasaka ari na wo murenge w’umujyi wa Nyamagabe.

Nyakwigendera witwa Rwangabwoba Ignace uzwi ku izina rya Gasongo wategeraga abantu imodoka (umukarasi)mu cyapa cya Nyamagabe-Rusizi ngo yavuye mu kazi ke yakoraga atashye we n’umugore we maze mu nzira basanga abanyerondo bivugwako barimo bakubita undi umuturage,uyu yahagera akabasaba kubireka maze aho kubireka nawe baramwadukira batangira kumukubita,maze hashize umwanya ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho ariko birangira apfuye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUNOTA.COM ko abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera batawe muri yombi kandi ubugenzacyaha (RIB) buri kubakurikirana.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kigeme.

Polisi yihananganishije umuryango wa nyakwigendera, ikanibutsa abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko mu gihe babona abakekwaho urugomo bakomeze umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe bamenyesha Polisi kugirango habeho gukumira no kurinda ko bigera aho bibyara urugomo no gukomereka rimwe na rimwe bibyara urupfu

Photos:

[fluentform id="3"]