sangiza abandi

Nyamasheke: Abubakaga urugomero rw’amashanyarazi bagwiriwe n’urukuta

sangiza abandi

Mu karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Cyato, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025, abubakaga urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyirahindwe, bagwiriwe n’urukuta ndetse amakuru aravuga ko abantu umunani baba bitabye Imana.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yabwiye Umunota ko iyo mpanuka yabaye ndetse bakiri mu bikorwa by’ubutabazi.

Ati “ Iyo mpanuka yabaye ndetse turi kwihutira gushaka uburyo bwo gutabara.”

Uru rugomero rwubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na sosiyete y’abikorera HYDRONEO-DNG Rwanda, rukaba rugeze ku gipimo cya 70% cy’umusaruro w’amashanyarazi ruzajya rutenga.

Nyirahindwe ya mbere izatanga amashanyarazi angana na megawati 0.909 (909 kW), agenewe gucanira ingo zisaga 15,000 mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyamasheke, ndetse no mu bindi bice byegereye uwo murenge.

Imirimo yo kubaka uru rugomero yatanze akazi ku baturage basaga 800 bo mu Murenge wa Cyato, bakaba baragize uruhare mu bikorwa byo kubaka no kubungabunga ibikorwa remezo.

Photos:

[fluentform id="3"]