Bamwe mu banyeshuri bo ku kigo cy’amashuri abanza cya Mushirarungu giherereye mu murenge wa Rwabicuma ho mu karere ka Nyanza baravuga ko babangamiwe n’inkoni bakubitwa n’abarimu mu gihe baba batarabona amafaranga asabwa y’ifunguro ku ishuri.
Abagaragaza iki kibazo ni abanyeshuri bo ku kigo cy’amashuri cya Mushirarungu bavuga ko uretse kwirukanwa bazira ko batatanze amafaranga yo gufatira ifunguro kwishuri, byiyongeraho no gukubitwa. Mu buhamya bwabo bavuga ko abarimu babakubita babaziza ko bataratanga amafaranga umunyeshuri aba asabwa y’ifunguro ku ishuri.
Umwe yagize ati “Baratubwira ngo tuzane amafaranga yo kurya iminsi baba baguhaye yaba itaragera bagafata umukoropesho bakadukubita ,jye ejobundi bigeze no kunkubita inkoni yo ku jisho ngiye kubarega barangarura ngo nimbyihorere’’
Ababyeyi baharerera na bo bavuga ko bababazwa no kubona abarimu bakubita abanyeshuri babaziza kuba batarabona amafaranga y’ifunguro ,kuko ngo bijya binaba intandaro yo kwanga ishuri
Umwe yagize ati “Dufite impungenge kuko dutinda kubona amafaranga yo kubishyurira ngo barye kandi iyo utinze baramwirukana.Bagafata umwana w’inkumi bakamukubita amabuno akagenda akaba umukara akavuga ati singiye gupfa nzize inkoni’’
Undi ati “Hariya bararenganya abanyeshuri kandi hakaba hari n’igihe uba ufite abana batatu biga ku kigo kimwe mu gihe ukiri kuyashakisha ukabona umwana atashye acumbagira ati mwarimu yankubise ampora amafaranga”
Aba babyeyi bavuga ko abana batagakwiye gukubitwa bazizwa amafaranga y’ifunguro ahubwo ubuyobozi bw’ikigo bwakumvikana n’ababyeyi babo ariko abana ntibabizizwe.
Kuri iki kibazo Kajyambere Patrick uyobora akarere ka Nyanza yabwiye Radio1 ducyesha iyi nkuru ko ari agiye kubikurikirana kuko kwirukana abanyeshuli bitemewe .
Kugaburira abanyeshuli ku bigo by’amashuli ni gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho kandi ishyira mo amafaranga menshi yunganira umusanzu w’ababyeyi kugirango abana bige neza kandi iyi gahunda yatanze umusaruro.
Gusa nanone hari imbogamizi z’ababyeyi usanga bafite amikoro macye babura musanzu basabwa hakaba aho abana babo birukanwa n’ubwo ubuyobozi bwo buvuga ko kwirukana umunyeshuri bitemewe.








