sangiza abandi

Paris: Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bwa Philippe Hategekimana bakatiwe burundu

sangiza abandi

Urukiko Rusesa Imanza rwo mu Bufaransa rwateye utwatsi ubujurire bwa Philippe Hategekimana, uzwi kandi ku izina rya Biguma, rukomeza kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, rumugumishaho igihano cy’igifungo cya burundu yari yarakatiwe.

Ni amakuru yemejwe na Me Gisagara Richard, umunyamategeko ukorera Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa.

Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Urukiko Rusesa Imanza rwateye utwatsi ubujurire bwa Philippe Hategekimana Manier uzwi nka Biguma. Ubu yamaze gukatirwa burundu igifungo cya burundu, aba umuntu wa kane uhamijwe burundu n’inkiko zo mu Bufaransa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Hategekimana wahoze ari umujandarume mu cyahoze ari Gendarmerie Nationale y’u Rwanda, yashinjwaga kugira uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Ntyazo, muri Perefegitura ya Butare (ubu ni mu Karere ka Nyanza) mu gihe cya Jenoside.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Biguma yakoresheje ububasha yari afite mu gushishikariza no kuyobora ibikorwa by’ubwicanyi, ndetse agafatanya n’Interahamwe n’izindi nzego z’umutekano mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe  Abatutsi.

Mu rubanza rwa mbere rwabereye i Paris, urukiko rwamuhamije ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu rumukatira igifungo cya burundu. 

Nyuma yaho yajuririye icyo cyemezo, ariko urukiko rw’ubujurire rwongeye gusanga ibimenyetso bimushinja bifatika, rufata umwanzuro wo kugumishaho igifungo cya burundu.

Abarokotse n’imiryango iharanira ubutabera ku byaha bya Jenoside bakiriye iki cyemezo nk’intambwe ikomeye mu kubaha ubutabera.

Umuryango Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR) wavuze ko iki cyemezo cyerekana ubushake bw’ubutabera bw’u Bufaransa bwo gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba muri iki gihugu.

Hategekimana yari yarahungiye mu Bufaransa nyuma ya Jenoside, aza no guhabwa ubwenegihugu bw’icyo gihugu ku izina rya Philippe Manier. Mu 2018 yafatiwe muri Cameroon nyuma y’igihe ashakishwa n’ubutabera, aza koherezwa mu Bufaransa kugira ngo aburanishwe.

Urubanza rwa Philippe Hategekimana ruri mu zindi manza zikomeye z’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi zaburanishijwe n’inkiko z’u Bufaransa mu myaka yashize, mu rwego rwo gukomeza guhana abagize uruhare muri ayo mahano no kurwanya umuco wo kudahana ku byaha bya Jenoside.

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwateye utwatsi ubujurire bwa Philippe Hategekimana
Ubujurire bwa Hategekimana bwatewe utwatsi hagumaho igifungo cya burundu

Photos:

[fluentform id="3"]