Masai Ujiri, watangije iserukiramuco rya Giants of Africa, yagaragaje ko kugira isuku bidakwiye kugirwa inshingano n’abifite gusa, ahubwo ko ari ihame ry’umuco kandi rikwiye kuba umusingi w’iterambere muri Afurika hose.
Yabitangaje nyuma y’umuganda rusange wabereye mu Mujyi wa Kigali, witabiriwe n’abashyitsi bitabiriye iserukiramuco rya Giants of Africa, riri kubera i Kigali kuva kuwa gatanu, tariki ya 25 Nyakanga kuzageza kuya 2 Kanama 2025.
Mu butumwa bwe, Masai Ujiri usanzwe ari mu bayobozi bakuru b’ikipe ya Toronto Raptors yo muri NBA yashimangiye ko Perezida Paul Kagame ahora yibutsa abantu kugira isuku.
Ati: “Perezida Kagame ahora abitubwira.”
Yakomeje agira ati” Ntabwo kugira isuku bisaba kuba uri umukire, umukene cyangwa utunze ibya mirenge. Twese tugire isuku. Dusukure aho dutuye, twisukure ubwacu, duse neza, ni byo twifuza muri Africa yose.”
Ni ibyo yavuze mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko n’Abanyafurika muri rusange kugira uruhare mu gushyigikira ko Afurika irangwa n’isuku mu buryo bwose ndetse bigendana no kurangwa n’indangagaciro nziza.
Perezida Kagame akunze kugaragaza ko kugira isuku atari ibintu bireba abantu bake, ahubwo ari inshingano rusange ndetse bikaba indangagaciro ngenderwaho mu iterambere ry’igihugu.
Muri uyu muganda usoza Nyakanga, urubyiruko 320 rwo mu bihugu 20 bya Africa rwitabiriye iserukiramuco rya Giants of Africa n’abayobozi batandukanye mu Mujyi wa Kigali, bakoze igikorwa cyo gucukura no gusibura imirwanyasuri no gukora inzira z’amazi z’umuhanda mushya urimo kubakwa mu tugari twa Nyarurama na Mataba mu Karere ka Kicukiro.









