sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri Niang wa Senegal

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri ushinzwe Ukwihuza kwa Afurika, Ububanyi n’Amahanga n’Abanya-Sénégal baba mu mahanga, Cheikh Niang, baganira ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Sénégal.

Ibiganiro byabaye kuri uyu wa 8 Ukwakira 2026 muri Village Urugwiro.

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Niang bije bikurikira inama ya mbere ya Komisiyo Ihoraho Ihuriweho n’ibihugu byombi ishinzwe Ubufatanye, yabereye i Kigali ku wa 7 Ukwakira.

Muri iyi nama, u Rwanda na Sénégal byagaragaje ubushake bwo kwagura ubufatanye mu nzego zirimo umutekano, uburezi, siporo, ubukungu, umuco, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubuzima, ubukerarugendo n’ishoramari.

Muri iri huriro u Rwanda na Sénégal byasinyanye amasezerano 11 agamije kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Impande zombi kandi zasinyanye inyandiko z’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ikoranabuhanga no guhanga udushya, ubukerarugendo, urubyiruko, umuco n’ubuhanzi, siporo, amashuri makuru n’ubushakashatsi.

Hanashyizweho umurongo w’ubufatanye mu butabera mpanabyaha, by’umwihariko mu bijyanye no koherezanya abakekwaho ibyaha no kwimura abantu bakatiwe.

Ku bijyanye n’ubukungu, ibihugu byombi byashishikarije abikorera kongera imikoranire, gushakisha amahirwe y’ishoramari no guteza imbere ubucuruzi.

Ni muri urwo rwego habaye kandi Ihuriro ry’Ubucuruzi ry’u Rwanda na Sénégal, ryahuje abashoramari n’abikorera bo mu bihugu byombi hagamijwe gushaka amahirwe mashya y’ubufatanye.

U Rwanda na Sénégal bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho impande zombi zikomeje gushaka inzira zo kuwagura no kuwushyira mu bikorwa binyuze mu bufatanye bufite inyungu ku mpande zombi.

U Rwanda na Senegal bisanzwe bifitanye umuhano uhamye ushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye

Photos:

[fluentform id="3"]