Perezida Paul Kagame yatangaje ko Afurika ifite ibintu byose kugira ngo ibashe kwiteza imbere no kwihaza mu biribwa, ahubwo abatuye uwo mugabane bakwiye guhindura imyumvire n’imikorere.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nzeri 2025, i Dakar muri Senegal aho yitabiriye inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa, ” Africa Food Systems Forum2025.
Perezida Kagame mu kiganiro yahuriyemo na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye n’abayobozi b’ibigo bitandukanye by’urubyiruko bifite uruhare mu iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika. baganiriye n’urubyiruko ku mahirwe bafite ngo bagire uruhare mu guteza imbere ibihugu byabo by’umwihariko guteza imbere ubuhinzi.
Perezida wa Repubulika,Paul Kagame, yabwiye urubyiruko ko ibihugu byinshi bya Afurika biha amahirwe urubyiruko bityo bakwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe badategereje uzaza kubafasha cyangwa kwiringira inkunga.
Ati “Ndashaka kubwira urubyiruko ruri hano, ko ikintu cya mbere rukwiye kumenya ari uko ruri ku isonga ry’ibikorwa byinshi bya za guverinoma nkuko mbyumva mu gihugu cyacu. Ariko hagombye kuba hari ikintu rwumva. Mwe mukiri bato mukwiye kumva ko mudakwiye kwicara ngo mutegereze ko havuka ikibazo noneho munategereze ko hari undi muntu ugomba kuza kukibafasha.
Yakomeje agira ati “Mukwiye kuba maso, mugahaguruka mugakora, hanyuma haza ubufasha n’inkunga zirimo n’izo za guverinoma, ibitekerezo byanyu bikagera kure kurusha uko mwari mwabiteguye.”
Perezida Kagame yavuze ko Afurika yihagije mu bintu byinshi ariko igikenewe cyane ari uko abaturage bahindura imyumvire.
Yagize ati “[…] twashishikarije igihugu cyose kuba muri iyo gahunda, bakumva ko iyo tuvuze gahunda yo kwihaza mu biribwa n’ibiganiro by’ubuhinzi n’ishoramari , nanone tukaganira ibibazo tugomba gukemura binyuze mu guhindura imyumvire y’abaturage bacu, tukibaza impamvu tutari kweza ibihagije. Kuki se n’ibicye byeze bicuruzwa hanze, bigatunganywa mu nganda. Ikirenze kuri ibyo ni uko babitugarurira bihenze ku nyungu yikubye inshuro nyinshi.”
Yakomeje ati “ Impinduka cyangwa amavugurura yari gukorwa kwari ukubanza guhindura imyumvire y’abantu n’imikorere. Hanyuma tukibaza ibibazo ngo muri Afurika ni iki tudafite? Ni ikise tutazi ? Ariko hagomba no kugaragaza ko hari ibyo dushoboye, dufite ibyo twakora. ubundi hakaba n’ibyo dufite ku bwinshi nk’ubutaka, abakozi yewe n’ubumenyi mu gukora ibintu.”







