sangiza abandi

Perezida Kagame yakiriwe na Perezida Sassou Nguesso  wa Repubulika ya Congo

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame uri muri Congo Brazzaville, yakiriwe na mugenzi we, Denis Sassou Nguesso, mbere y’irahira rye rizaba ejo ku wa Kane.

Abayobozi bombi bahuye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Mata 2026.

Abakuru b’Ibihugu bombi baganiriye ku mubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Congo, ibibazo bya Afurika ndetse n’ubufatanye mu nzego zitandukanye hagamijwe guteza imbere imikoranire hagati y’impande zombi. 

Perezida Paul Kagame yageze i Brazzaville, kuri uyu wa Gatatu, aho azitabira umuhango w’irahira rya Perezida Sassou Nguesso wongeye gutorerwa kuyobora Repubulika ya Kongo.

Ubwo yageraga muri iki gihugu yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Anatole Collinet Makosso. 

Perezida Kagame na Perezida Sassou Nguesso basanzwe bafitanye umubano w’igihe kirekire, by’umwihariko ushingira ku bushuti bw’ibihugu byombi.

Uretse ubucuti bw’abayobozi, u Rwanda na Repubulika ya Congo bifitanye imishinga ikomeye y’ubutwererane mu buhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse n’ubwikorezi bwo mu kirere aho sosiyete ya RwandAir ikora ingendo hagati y’i Kigali na Brazzaville kuva mu mwaka wa 2011.

Photos:

[fluentform id="3"]