sangiza abandi

Perezida Kagame yakiriye intumwa z’ubwami bwa Asante i Kigali

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’intumwa ziturutse mu Bwami bwa Asante bwo muri Ghana, ziyobowe n’igikomangoma Oheneba Yaw Otchere, gihagarariye Umwami w’Ubwami bwa Asante (Asantehene).

Izi ntumwa zakiriwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Mata 2026, muri Village Urugwiro.

Mu biganiro bagiranye, Perezida Kagame n’aba bashyitsi baganiriye ku buryo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Asante, by’umwihariko mu nzego z’ubucuruzi, ishoramari ndetse n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Impande zombi zagaragaje ko hari amahirwe menshi yo kwagura ubu bufatanye, hashingiwe ku mubano mwiza usanzwe uri hagati y’u Rwanda na Ghana.

Ubwami bwa Asante (cyangwa Ashanti) ni bumwe mu bwami bukomeye kandi buzwi cyane mu mateka ya Afurika y’Iburengerazuba. Bwashinzwe mu mpera z’Ikinyejana cya 17 na Osei Tutu, wabufatanyijemo n’umujyanama we Okomfo Anokye.

Kugeza ubu, Umwami w’Ubwami bwa Asante ni Otumfuo Osei Tutu II, wimye ingoma mu mwaka wa 1999.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]