sangiza abandi

Perezida Kagame yitabiriye inama muri Senegal

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame ari i Dakar muri Senegal aho yitabiriye inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa, ” Africa Food Systems Forum2025, yatangiye kuri iki cyumweru tariki ya 31 Kanama ikazageza 5 Nzeri 2025.

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye.

Iyi nama biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu batandukanye barimo ba Minisitiri batandukanye, abayobozi bo mu miryango itari iya leta, ibigo by’ubushakashatsi,abafatanyabikorwa mu iterambere , urubyiruko n’abandi benshi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti ” Ubufatanye mu guhanga udushya, n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwihaza mu biribwa.”

Iyi nama izibanda cyane ku ruhare rw’urubyiruko muri gahunda zo guteza imbere ubuhinzi ku mugabane wa Afurika.”

Africa food System Forum 2025 izitabirwa kandi na Dr Mabouba Diagne , Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi wa Senegal, uzaba uri kumwe na Perezida w’iki gihugu, Jakaya Mrisho Kikwete, wahoze ari Perezida wa Tanzania, Lionel Zinsou , wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Benin, Mzengo Pinda wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Tanzania na Mohamed Beavogui wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Guine.

Iyi nama yaherukaga kubera ikigali mu Rwanda nabwo irebera hamwe uko Afurika yakwihaza mu biribwa ndetse inasuzuma gahunda y’intego z’iterambere rirambye.

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Senegal

Photos:

Photos: Village Urugwiro

[fluentform id="3"]