sangiza abandi

Perezida Museveni na Kagame barakize kurusha Elon Musk – Gen Muhoozi

sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umujyanama wa Se Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa bya gisirikare byihariye, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Ise akaba na Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni na Perezida Paul Kagame, ari abakire  kurusha Elon Musk, ufatwa nk’umuherwe ku rwego rw’Isi.

Ni igitekerezo yanyujije ku rubuga rwe rwa X, aho kunze kunyuza ubutumwa bukunze kutavugwaho rumwe n’abantu, aho bamwe bamunenga kugaragaza ibitekerezo bidakwiye umuntu uri ku rwego rwe.

Mu butumwa bwe bwo kuri X yagize ati “Perezida Museveni na Kagame ni abakire kurusha Elon Musk.”

Yakomeje agira ati “Musk  araciriritse.

Gen Muhoozi akunze kwandika ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Perezida Museveni na Kagame nk’abantu afata nk’intwari.

Muri Kamena 2020, Muhoozi yifashishije urubuga rwa Twitter, yavuze ku butwari bwa se, Gen. Museveni, se wabo Gen. Salim Saleh, Gen. Fred Rwigema na Gen. Paul Kagame, ati “Ni Intwari zikomeye mu mateka y’Afurika. Bageze ku bitarashoboka.”

Yakomeje agira ati “Dukwiriye kubaha icyubahiro, tukabubakira ibibumbano muri buri mujyi muri Uganda n’u Rwanda.”

Muri uku kwezi nabwo ku mbuga nkoranyambaga, nabwo yagaragaje ko akunda uRwanda cyane ndetse arufata nko mu rugo.

Ati “ Nkunda u Rwanda cyane… ni mu rugo. Ariko by’umwihariko nkunda Data wacu ukomeye Perezida Kagame.”

Gen Muhoozi agaragaza kenshi ko akunda Perezida Kagame, akanamufata nk’umubyeyi.

Photos:

[fluentform id="3"]