sangiza abandi

Perezida Ruto yakiriye Gen (Rtd) Kabarebe baganira ku mubano w’u Rwanda na Kenya

sangiza abandi

Perezida wa Kenya, William Ruto, yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, akaba yari n’Intumwa idasanzwe ya Perezida Kagame.

Perezida Ruto yakiriye Gen James Kabarebe, kuri uyu wa kane, tariki ya 17 Nyakanga 2025, muri State House i Nairobi.

Ibiganiro bagiranye byagarutse ku bufatanye mu mutekano, ubucuruzi n’iterambere ry’akarere. Kenya na Rwanda ni abafatanyabikorwa bakomeye mu guteza imbere amahoro n’ubukungu muri Afurika y’Uburasirazuba.

Bimwe mu byaganiriweho harimo imikoranire mu by’umutekano, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ndetse no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ihuriro ry’Akarere, cyane cyane mu rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Perezida Ruto n’Intumwa ya Perezida Kagame bahurije ku cyifuzo cy’uko ibihugu byombi bikomeza kuba abafatanyabikorwa b’ingenzi mu kubaka ituze, amajyambere n’ubufatanye burambye mu karere.

Kenya n’u Rwanda bisanganywe umubano w’igihe kirekire ushingiye ku bufatanye mu bya dipolomasi, ubucuruzi, uburezi n’umutekano. Ibi bihugu byombi ni abanyamuryango mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ubufatanye bwakomeje kwaguka, aho impande zombi zashyize umukono ku masezerano atandukanye agamije koroshya ubucuruzi, imiyoborere y’imipaka, no kunoza serivisi zihuriweho mu buhahirane.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]