sangiza abandi

Perezida Trump yatangaje ko amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC ari bugufi

sangiza abandi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) biri mu nzira ya hafi yo kugera ku masezerano y’amahoro.

Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro yagura ye n’ikinyamakuru cya NBC News cyo muri Amerika ku wa 6 Gicurasi 2025.

Perezida Trump yavuzeko Amerika yagize uruhare mu kunga u Rwanda na RDC ndetse ari ikibazo we ubwo ari gukurikiranira hafi, kandi umusaruro wibizavamo uri hafi kujya hanze.

ati: “Ndimo gukurikirana ikibazo cya RDC na Rwanda. Ndumva tugeze hafi aho. Bimeze nk’aho bagiye kugera ku masezerano y’amahoro, kandi byaba ari byiza cyane.”

Umunyamabanga wa Donald Trump wihariye, Massad Boulos, na we yashimye uko impande zombi (Kigali na Kinshasa) zakiriye icyifuzo cy’amahoro, zigamije kugarura umutekano, gucyura impunzi, n’ibindi bikubiye muri aya masezerano.

Mu gihe hakigaragara ubwumvikane buke mu mpande zombi, Perezida Trump azakira Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Felix Tshisekedi muri White House, akaba ariho hazasinyirwa amasezerano y’amahoro mu mezi abiri ari imbere.

Iyi ntambwe ikomeye yo kugeza u Rwanda na RDC ku bwumvikane, ije yiyongera ku rugendo rw’amahoro rwari rwatangiriye mu biganiro bya Nairobi, i Luanda, na i Doha muri Qatar.

Nubwo bimeze gutya ariko imirwano hagati y’ingabo za FARDC n’umutwe wa M23 irakomeje mu Burasirazuba bwa RDC aho kuri ubu M23 isumbirije umujyi wa Butembo n’intara ya Ituri.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]