Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars ,yatangaje ko Polisi yamaze kumenya aho umugore wagaragaye mu mashusho akubita umugabo we inshyi aherereye, akaba agiye gukurikiranwa.
Ni amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’iki cyumweru, aho uyu mugore wari uhetse umwana yabazaga umugabo we impamvu atagiye ku kazi.
Ati “[Urushyi] wagiye mu kazi cyangwa ntabwo wagiyeyo? [bigakurikirwa n’urundi rushyi] ati ‘Biriwe bampamagara ndi “nyoko”…”
Uyu mugabo wagaragara ko afite ubwitonze no kwirinda gusubiza umugore we, yavuze ko ari ” ikosa rimwe .”
Uyu mugore wabonaga afite umujinya w’umuranduranzuzi, yari akikijwe n’abantu bashungereye, barimo n’abashinzwe irondo ry’umwuga .
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars,yatangaje ko uyu mugore bamaze kumenya aho aherereye bityo agiye gukurikiranwa.
Ati “Ugasanga umugore arakubita umugabo, turamufata, twamaze kumenya aho byabereye. Biriya byose bituruka ku businzi. “
Abakoresha imbuga nkoranyambaga banenze imyitwarire y’uriya mugore aho bavugaga ko ari ihohotera ryakorerwaga umugabo, basaba ko yakurikiranwa.






4 Responses
Yewe baradufite kbs ,but njye mbivuyemo pe kuzana umugore
Ahubwo se abashinzwe umutakano kuki ntacyo bakoze?
Uriya mugore nishyano.
Niyompamvu ba papa sava badashaka ndetse nange sinzashaka
Uwo niezeberi abagorenkabo bamyeho uyomugabo yarongoye urufpu ruzomuhitana