Umukecuru bikekwa ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe yasanzwe yishwe,hatabwa muri yombi abantu bane bivugwa ko nijoro bari bamufite.
Byabereye mu mudugudu wa Ndago mu kagari ka Bugali mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza.
Mu gicuku cyo kuwa 23 Mata 2026 ahagana saa saba n’igice nibwo umugabo yumvise abantu bavugira mu nsi y’urugo rwe arasohoka abona abaturanyi be bane bafite umukecuru bigaragara ko yari ananiwe atabasha guhaguruka no kuvuga neza maze nawe ababaza uko byagenze maze bamubwira ko bamufatiye mu rugo rwabo ahagana i saa sita z’igicuku ari kubaroga.
Gusa abari bamufite babwiye uriya muturage ko bamujyanye kwa mutekano ahita asubira kuryama ariko akavuga ko yabyutse mu gitondo akabona umurambo wa wa mukecuru mu bishyimbo.
Inzego zitandukanye zageze ahari umurambo wa nyakwigendera babona uwo mukecuru bamuzi yitwa Mukantaganira Clothilde w’imyaka 67 wari utuye mu mudugudu wa Gakindo mu kagari ka Bugali mu murenge wa Ntyazo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntyazo Muhoza Alphonse yemereye UMUNOTA.COM aya makuru aho yavuze ko bikekwa ko yishwe.
Yagize ati”Hari abantu bane bafashwe bari kumwe nawe muri iryo joro aho bari gukorwaho iperereza kugirango hamenyekane amakuru ku rupfu rw’uwo muntu”
Mu batawe muri yombi harimo umwana na se.Umugabo wa nyakwigendera avuga ko umugore we yari amaranye uburwayi bwo mu mutwe igihe kitarenze imyaka ibiri.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Nyanza kugirango ukorerwe isuzuma.
Ubuyobozi burasaba abaturage gukomeza kwitwararika no gutanga amakuru ku gihe, babona umutekano wahungabanye bagatangira amakuru ku gihe ariko uwari wese agaharanira kuba ijisho rya mugenzi we kugirango hirindwe icyaricyo cyose cyatwara ubuzima bw’umuturage.





