sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yavuze ku ifungwa rya Babo na Ariel Wayz

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yemeje ko Umuhanzikazi Barbara Teta uzwi ku izina rya Babo na Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz bafunze.

Mu mpera z’iki cyumweru gishize, nibwo ku mbuga nkoranyambaga havuzwe ko aba bahanzi baba bafunze, bakurikiranyweho ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Hari makuru yavugaga ko batawe muri yombi mu rukerera rwo kuwa Gatandatu,bafunzwe bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge birimo Cacaine n’urumogi.

Amakuru avuga kandi ko bafunzwe, bavuye mu birori by’isabukuru ( Birthday) y’umwe mu nshuti zabo ndetse ko baba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga Boniface, yahamirije umunota ko bafunzwe.

Ati “ Twe icyo dukora ni uburinzi, turabacumbikiye, ariko iki ni ikibazo cya RIB .”

Umunota uracyagerageza kuvugana n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB,Dr Murangira B Thierry.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]