sangiza abandi

Rayon Sports izakoresha hafi miliyari 2 Frw mu mwaka w’imikino wa 2026/27

sangiza abandi

Perezida w’agateganyo wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports iteganya gukoresha agera kuri miliyari 1 na miliyoni 800 y’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2026/2027.

Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro cy’imikino cyo kuri Radio/TV 10.

Murenzi yavuze ko umushara w’abakinnyi ba Rayon Sports ushobora kuba hagati ya miliyoni 100 na miliyoni 120 Frw.

Mu zindi ngingo Perezida Murenzi yagarutseho muri iki kiganiro yavuze ku bijyanye n’imyenda ikipe izakoresha mu mwaka utaha w’imikino kugeza ubu itaragera mu Rwanda.

Yavuze ko imyenda y’ikipe irajya hanze uyu munsi ku wa 26 Kanama 2026 cyangwa kuri uyu wa Kane kuko igisigaye ari uko isohoka muri gasutamo.

Yatangaje ko mu gihe yasohoka uyu munsi, Rayon Sports yazayikinana mu mukino w’igikombe kiruta ibindi, FERWAFA Super Cup, izakinamo na Police FC, ariko mu gihe yasohoka kuri wa Kane, yazayambara muri CAF Confederation Cup.

Perezida wa Rayon Sports yakomeje avuga ko kimwe mu byatumye iyi myambaro itinda ari uko umuterankunga wagombaga kujya imbere ku myambaro yahindutse, mbere yari uruganda rwenga ibinyobwa rwa Skol ariko kuri ubu hazaba hariho Banki ya Kigali.

Yakomeje asobanura ko kuba imyenda yaratinze bitavuze ko ikigo mpuzamahanga gicuruza ibikoresho bya siporo, Jayrutty Investment East Africa Co. Ltd, cyasinyanye amasezerano y’imikoranire y’imyaka 5 na Rayon Sports cyaba cyararenze ku masezerano ahubwo ko ibyo cyasabwaga cyanabitanze.

Perezida Murenzi yavuze ko Jayrutty yatanze 10% by’ingengo y’imari yasabwaga gutanga ndetse Rayon Sports ikaba yaranayikoresheje.

Ku bindi bibazo abafana bibaza bijyanye na Rayon Sports Perezida Murenzi yasubije n’ibijyanye n’imodoka y’ikipe (bisi) abafana bamaze igihe bategereje ariko amaso akaba yaraheze mu kirere yari yemewe na Airtel Rwanda ko izayitanga.

Kuri iki kibazo Perezida Murenzi yavuze ko Rayon Sports yahaye Airtel Rwanda iminsi 45 yo kuba yabahaye bisi yabemereye, aho biteganyijwe ko ishobora kuzayibona mu mpera za Nzeri 2026.

Ku bijyanye n’ibibazo by’ubukungu byakomeje kuranga Rayon Sports, Murenzi yavuze ko icyerekezo cy’iyi kipe gishingiye ku bucuruzi bigendanye n’ingengo y’imari yazamutse ndetse ko kuri ubu iyi kipe yamaze kwishyura amafaranga yaguzwe abakinnyi neza bikurikije amasezerano yemeranyijweho n’impande zombi uretse abakinnyi mbarwa bafite ibibazo byihariye.

Perezida Murenzi yavuze ko Rayon Sports yamaze kwishyura abakinnyi ibyo ibagomba ku kigero cya 90% havuyemo Nshimimana Fabrice na Ndayishimiye Didier bakiri mu biganiro n’amakipe yabareze ndetse n’abakinnyi batatu baherutse gusinyishwa n’iyi kipe aribo; Mohamed Outtara, Mokono Elie “Eldihno” na Moise Sandja Bulaya.

Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura imikino ya FERWAFA Super Cup mbere y’uko ikina imikino y’ijonjora rya mbere muri CAF Confederation Cup izahuramo na Panthère Sportive du Ndé FC yo muri Cameroon.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kanama 2026, Perezida Murenzi Abdallah yanasuye ikipe mu myitozo ku kibuga cya Skol mu Nzove mbere ya FERWAFA Super Cup.

Perezida Murenzi yasuye ikipe mbere y’uko ikina FERWAFA Super Cup

Photos:

[fluentform id="3"]