sangiza abandi

RDB yahagaritse by’agateganyo imikino y’amahirwe ya Kings Bet Ltd

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwahagaritse ibikorwa by’imikino y’amahirwe bya Kings Bet Ltd, mu Rwanda.

Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Kanama 2025, RDB yatangaje ko ihagaritse by’agateganyo uruhushya rwa Kings Bet Ltd, rwo gukora ibikorwa by’imikino y’amahirwe mu cyiciro cya D Sportsbook.

Icyemezo cyo guhagarika ibikorwa bya Kings Bet Ltd cyafashwe nyuma y’uko iki kigo kigaragaweho kurenga ku mategeko inshuro nyinshi, harimo n’Itegeko No. 58/2011 rigenga imikino y’amahirwe mu Rwanda, kimwe n’amabwiriza ashyirwaho na RDB arebana n’imikorere y’iyo mikino.

Mu itangazo ryayo, RDB yagize iti: “Guhera ubu, Kings Bet Ltd isabwa guhagarika burundu ibikorwa byose bijyanye n’imikino y’amahirwe mu Rwanda.”

RDB yanibukije abaturage bose ko basabwa kutitabira cyangwa gukina iyi mikino y’amahirwe ya King Bet, kugeza igihe iki kigo kizahabwa uburenganzira bwo kongera gukora.

RDB ivuga ko igikorwa icyo ari cyo cyose gikorwa na Kings Bet Ltd nyuma y’iri tangazo kizafatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko, kandi gishobora kuvamo no kuba yakamburwa burundu uruhushya rwo gukora imikino y’amahirwe mu Rwanda.

Uru rwego ruributsa kandi ko abahawe uruhushya rwo gukora imikino y’amahirwe bagomba gukorera mu byiciro bahawe gusa. Abakora ibikorwa bataherewe uruhushya cyangwa uburenganzira bishobora kubaganisha ku gufatirwa ibihano bikomeye birimo guhagarikwa burundu.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]